Kubera umwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice by’Amajyaruguru y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2017, mu masaha y’umugoroba imodoka ntizabashaga kuva i Kigali zijya mu karere ka Gicumbi no mu bindi bice bituranye nako. Ibindi bintu bitandukanye nabyo byangiritse.
