Umwuzukuru wa Perezida Museveni yambitswe impeta
Tasha Kunzi Karugire, umwuzukuru wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yambitswe impeta n’umusore bivugwa ko ari umuhungu wa Lieutenant General Sam Kavuma, umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Uganda. Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 13 Nyakanga 2025.
Nubwo amazina y’uyu musore atatangajwe ku mugaragaro, amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko ari umwana wa Lt. Gen. Kavuma, ubu uyobora ingabo za ATMIS (African Union Transition Mission in Somalia) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia kuva muri Nyakanga 2024.
Tasha Kunzi Karugire ni umukobwa wa Natasha Museveni na Edwin Karugire. Natasha ni umukobwa wa Perezida Museveni, bityo Tasha akaba umwuzukuru we. Amakuru yizewe avuga ko indi mihango isanzwe ikurikiraho irimo gusaba no gukwa ndetse n’iy’ubukwe imbere y’Imana iteganyijwe mu minsi ya vuba.
Nubwo hatagaragajwe byinshi kuri uyu muhango, hari amafoto make yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa n’umukunzi we, bombi bari mu byishimo.
Lt. Gen. Sam Kavuma, se w’umusore wasabye Tasha, azwi mu gisirikare cya Uganda nk’umusirikare w’inararibonye n’umuyobozi w’indashyikirwa. Yigeze no kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu rwego rwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Yanagize uruhare mu nyigisho zitandukanye z’abasirikare mu bigo bya gisirikare bya Uganda.
Uretse ubunararibonye mu buyobozi bwa gisirikare, Lt. Gen. Kavuma akunzwe no kubw’ubunyangamugayo no kwitanga mu nshingano ze za buri munsi.