AmakuruPolitiki

Umwe mu mijyi yo muri Ukraine warimbuwe n’Uburusiya

U Burusiya bwagabye ibitero byo mu kirere bikomeye byifashishije drone zigera kuri 600 na za misile muri Ukraine.

Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelenzky, yatangaje ko abantu bane mu Mujyi wa Kyiv bishwe n’ibyo bitero.

Inzego z’ibanze zatangaje ko mu Mujyi wa Kyiv hakomeretse abantu 42 mu gihe abandi 31 bo mu Majyepfo ya Ukraine muri Zaporizhzhia na bo bakomeretse.

Ibitero bya drone byatangiye kuraswa guhera mu ijoro ryo ku wa Gatandatu kugeza mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 gifatwa nka kimwe mu bikomeye byo mu kirere bibayeho kuva iyi ntambara yatangira.

Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu Kirere cyatangaje ko icyo gitero cyari nk’icya gatatu gikomeye kibayeho guhera mu 2022.

Cyatangaje ko u Burusiya bwarashe drone 595 na misile 48 zirimo izifite imbaraga mu gusenya ariko cyabashije gushwanyaguza izigera kuri 43 zitaragera ku cyo zari zigamije.

Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine iheruka kwakira uburyo bw’ubwirinzi buyifasha guhangana na misile kandi yiteguye kubona n’izindi sisitemu zizayifasha guhangana na zo ziturutse mu Budage.

Yakomeje ashimangira ko iki gitero kibaye mu gihe icyumweru cy’inama y’Inteko Rusange ya Loni kiri gusozwa, cyerekana neza uruhande rw’u Burusiya muri iyo ntambara.

Ku rundi ruhande, Pologne na yo yashyize indege z’intambara mu kirere cyayo ku cyumweru nk’uko igisirikare cyayo cyabitangaje ngo kuko cyari cyabonye amakuru y’uko drone y’u Burusiya yavogereye ikirere cyayo.

Umugaba w’Ingabo za Ukraine, Andriy Yermak, yavuze ko icyo gitero cyibasiye inyubako zituwemo n’ibikorwaremezo, agaragaza ko ari intambara yagabwe ku basivili.
Ukraine yavuze ko mu bapfuye harimo n’umwana w’imyaka 12.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger