AmakuruPolitiki

Umuyobozi muri Gasabo yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe Ubuzima n’Imibereho myiza mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa kugira ngo atange icyangombwa cyemerera Dispensaire gukomera imbere nk’Ikigo Nderabuzima (Poste de Santé).

Amakuru atangwa na RIB avuga ko uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya Kimironko, mu gihe dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 30 Nzeri.

RIB yasabye abaturage kwirinda gutanga indonke kugira ngo babone serivisi, kuko serivisi nziza kandi yihuse ari uburenganzira bwa buri muturage, atari impuhwe cyangwa impano.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yibukije abakozi ba Leta ko gukoresha ububasha bahawe mu nyungu bwite ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba buri wese kubigira ihame mu kazi ke ka buri munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger