Umuyobozi muri Amerika yashinje Netanyahu gukoma mu nkokora gahunda zayo
Umwe mu bakozi bakuru mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangarije ikinyamakuru Axios ko hari impungenge zikomeye igihugu cye gifite ku myanzuro Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ahora afata atabanje kubitekerezaho bihagije, ibintu bivugwa ko bishobora kubangamira gahunda za Amerika mu karere ka Burasirazuba bwo Hagati.
Iyi mvugo si ibisanzwe mu mubano w’ibi bihugu byombi, kuko ubusanzwe Israel n’Amerika bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku nyungu zisangiwe.
Uyu muyobozi yavuze amagambo akakaye ati: “Bibi (Benjamin Netanyahu) yitwara nk’utari muzima. Afata ibyemezo adashyizeho umutwe, akagaba ibitero uko yiboneye kandi ntakerekezo bifite, bikadindiza gahunda zacu mu karere.”
Hari undi muyobozi wunze mu rye, agaragaza ko ibikorwa bya Israel bikomeje guteza urwikekwe ku ruhande rwa Amerika, kuko ibihugu byo muri Burasirazuba bwo Hagati bikomeje kwitotombera Washington bayishinja gushyigikira ibikorwa bya Tel Aviv.
Yagize ati: “Iyo Israel igabye igitero, ibihugu byinshi byo muri aka karere bihita biyitirira Amerika nk’inkunga yayo ya hafi kandi umufatanyabikorwa wayo ukomeye.”
Izi mvugo zije nyuma y’uko Israel iherutse kugaba igitero cyangije imwe mu nsengero za Gikirisitu ziri mu gace ka Gaza, igikorwa cyafashwe nk’igitera inkeke ku mikorere ya Netanyahu.
Icyo gihe, Perezida Trump yahise ahamagara Netanyahu amubaza icyari cyihishe inyuma y’icyo gitero, nk’uko byatangajwe n’inkuru ya Axios.
Ikinyamakuru The Jerusalem Post cyatangaje ko Umuvugizi wa Netanyahu yanze kugira icyo atangaza kuri ibi birego byaturutse i Washington, nubwo yabajijwe ibibazo bijyanye nabyo.