AmakuruPolitiki

Umusaruro mbumbe w’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2025 wiyongereyeho 11.8 %

Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2025, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 5.525 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 4.659 mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2024. Iri zamuka ry’umusaruro ryerekana ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kwiyongera ku muvuduko ugaragara.

Imibare igaragaza ko umusaruro mbumbe wiyongereye ku rugero rwa 11,8% muri iki gihembwe, nyuma yo kwiyongera ku rugero rwa 7,8% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 na 6,5% mu gihembwe cya mbere cy’uwo mwaka.

Mu byiciro bigize umusaruro mbumbe, urwego rwa serivisi ni rwo rufite uruhare runini, rutanga 57% by’umusaruro wose. Inganda zitanga 22%, ubuhinzi bugatanga 15%, mu gihe ibindi byiciro bisigaye bigira uruhare rwa 6%.

Iyo harebwe uko ibyiciro by’ubukungu byazamutse, ubuhinzi bwiyongereye ku rugero rwa 10%, inganda zizamukaho 17%, naho serivisi ziyongera ku rugero rwa 10%.

Mu rwego rw’ubuhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 4%. Umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga wazamutse cyane ku rugero rwa 35%, aho umusaruro w’ikawa wiyongereyeho 32% mu gihe umusaruro w’icyayi wazamutseho 100%.

Mu rwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bwazamutseho 14%, umusaruro ukomoka ku mirimo y’ubwubatsi wiyongera ku rugero rwa 20%, mu gihe inganda zitunganya ibintu bitandukanye ziyongereyeho 14%.

Iri zamuka ry’inganda zitunganya ibintu rituruka ahanini ku kwiyongera gukomeye kw’umusaruro w’inganda zitunganya ibikoresho biva mu ibumba n’izikora sima wazamutseho 44%. Hari kandi izamuka rya 28% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibyuma, 25% ry’inganda zikora ibikomoka ku binyabutabire na plasitike, ndetse n’izamuka rya 12% ry’inganda zitunganya ibiribwa.

Mu rwego rwa serivisi, ubucuruzi buranguza n’ubudandaza byazamutseho 20%, naho serivisi z’ubwikorezi ziyongera ku rugero rwa 9%. Muri zo, ubwikorezi bwo ku butaka bwiyongereyeho 10%.

Izindi serivisi na zo zagize umusanzu ugaragara. Umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wazamutseho 17%, uw’ibigo by’imari wiyongera ku rugero rwa 10%. Gusa, umusaruro wa serivisi zo gucumbikira abantu (amahoteri) na resitora wagabanutseho 3%. Umusaruro wa serivisi z’ubuyobozi bwite bwa Leta wiyongereyeho 7%, uw’uburezi wiyongera ku rugero rwa 5%, mu gihe umusaruro wa serivisi z’ubuzima wagabanutseho 16%.

Iyi mibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2025, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera ahanini bitewe n’izamuka rikomeye ry’inganda na serivisi, mu gihe ubuhinzi na bwo bwagize uruhare rugaragara mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu.

Inkuru ya MUKIZA Isaac

Twitter
WhatsApp
FbMessenger