Umuraperi ugezweho muri Nigeria ategerejwe gutaramira i Kigali
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria Shallipopi ategerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘Africast Fest: A Shallipopi Xperience’, kizaba ku wa 29 Gicurasi 2026.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bw’abategura imyidagaduro barimo Groove Kigali na Intore Entertainment, kikaba gishyigikiwe n’uruganda rwa SKOL binyuze mu kinyobwa cya SKOL Malt ndetse na Banki ya Kigali (BK).
Amakuru yemeza ko uyu muhanzi azataramira i Kigali ku nshuro ya mbere yatangarijwe mu birori byabereye mu kabyiniro ka La Noche ku wa 3 Mata 2026.
Uyu muhanzi ukomeje kwamamara mu muziki nyafurika, azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda, ibintu byatumye akurura abafana benshi bategerezanyije amatsiko igitaramo cye.
Abaterankunga b’iki gitaramo bagaragaje ko intego ari uguteza imbere urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda no gushyigikira ibikorwa bihuza urubyiruko n’udushya.
By’umwihariko, SKOL Malt isanzwe igira uruhare rukomeye mu guteza imbere imyidagaduro, aho yagiye itumira ibyamamare mpuzamahanga bitandukanye byitabiriye ibitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda.
Mbere y’uko igitaramo nyirizina kiba, hazabanza ibikorwa bitandukanye byo kugitegura byiswe ‘Shallipopin’ Ahanad’, bizabera ahantu hatandukanye muri Kigali muri Gicurasi 2026, bigamije gukangurira abantu kuzacyitabira no kumenyekanisha ibicuruzwa bya SKOL Malt.
Ku ruhande rwa Banki ya Kigali, iki gitaramo kiri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 60 imaze itanga serivisi z’imari mu Rwanda, aho yateguye gahunda yise ‘BK@60’.
Muri iyi gahunda, BK izakomeza gushishikariza cyane urubyiruko gukoresha serivisi z’imari zigezweho hagamijwe guteza imbere ubukungu bushingiye ku guhanga udushya.
Byongeye kandi, abakunzi b’imyidagaduro bazitabira iki gitaramo bazoroherezwa mu kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa BK burimo BK Pay ndetse n’amakarita atandukanye.
Amakuru ajyanye n’aho igitaramo kizabera, amatike n’uburyo bwo kuyagura, ateganyijwe gutangazwa mu minsi iri imbere.




