AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru wari ukunzwe kuri Radio Rwanda yitabye Imana

Umunyamakuru wari ubimazemo igihe Kassim Yussuf wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA by’umwihariko kuri Radio Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo amakuru y’Igifaransa yitabye Imana azize uburwayi.

Yamenyekanye cyane mu 1998 ubwo yasimburaga Murebwayire Agnes mu kiganiro cy’imyidagaduro ‘Samedi Détente’ cya Radio Rwanda.

Kuva icyo gihe yari agikorera Radio Rwanda mu makuru y’Igifaransa, nubwo yagiye akora no mu zindi ngeri z’amakuru nk’imikino n’imyidagaduro.

Amakuru y’itabaruka rya nyakwigendera, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 aho yazize uburwayi yari amaranye iminsi.

Bamwe mu banyamakuru bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwe ndetse banihanganisha umuryango usigaye.

Umunyamakuru wa RBA, Kayishema Thierry yagize ati “Ruhukira mu mahoro muzehe Kassim Yussuf ‘KAYUS’ Umunyamakuru mwiza wa Radio Rwanda kuva dutora akenge…amakuru y’Igifaransa cyiza, siporo, imyidagaduro (Samedi Detente).”

Umunyamakuru wa RadioTV10, Mutuyeyezu Oswald uzwi nka Oswakim na we yagize ati “Kassim Yussuf, twakunze cyane mu kiganiro Samedi Détente, yatabarutse (RBA) […] Imana imwakire mu bwami bwayo.”

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere saa Cyenda, mu irimbi ry’i Nyamirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger