AmakuruImikino

Umunyakenya Laban Kipngetich Korir yongeye kwigaranzura Kigali International Peace Marathon

Laban Kipngetich Korir ukomoka muri Kenya yegukanye isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon 2025, ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu cyiciro cya Full Marathon cy’ibilometero 42,195 mu bagabo.

Iri rushanwa ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya 20 kuva ryatangira mu 2005, ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo. Uyu mwaka, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Isi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose.”

Isiganwa ryo muri uyu mwaka ryabaye kuri iki Cyumweru, ritangirira kuri Stade Amahoro saa mbiri za mu gitondo. Ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, hamwe na Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, uyobora RAF.

Abitabiriye iri siganwa bari mu byiciro bitatu:

Full Marathon (km 42,195) yitabiriwe n’abasaga 1,314

Half Marathon (km 21,097) yitabirwa n’abarenga 1,836

Run for Peace (km 10) idashorwamo guhatanwa, ariko yitabiriwe n’abarenga 11,730.

Amasiganwa y’uyu mwaka yitabiriwe n’abakinnyi mpuzamahanga, bamwe muri bo bakaba bari ku rutonde rw’ijana ba mbere ku Isi muri Half na Full Marathon mu byiciro by’abagabo n’abagore.

Abitabiriye icyiciro cya Full na Half Marathon batangiriye kuri Stade Amahoro, banyura mu mihanda inyuranye irimo Gishushu, Nyarutarama, Meridien Hotel, Kigali Heights, Primature Roundabout, University of Kigali, Kigali Convention Centre, Gisimenti, Rwahama, Kimironko (Simba), Contrôle Technique, basoreza kuri Stade Amahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger