AmakuruImikino

Umunya Gabon wifuzwa na Rayon Sports yageze mu Rwanda

Umunya-Gabon, Ndong Mengue Chancelor, ukina ku mpande asatira izamu yageze i Kigali, aho agiye gukora igerageza muri Rayon Sports yashimwa agahabwa amasezerano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025, ni bwo Ndong Mengue Chancelor yageze mu Rwanda, aho ari gushaka ikipe nshya yazamukinisha mu mwaka utaha.

Nyuma y’aho abareberera inyungu ze bavuganiye na Rayon Sports, uyu mukinnyi yatumijweho kugira harebwe niba yashimwa n’umutoza Afahmia Lotfi.

Uyu mukinnyi yakiniraga Union Sportive d’Oyem yo muri Gabon, mu mwaka ushize wa 2024/25 akaba yaragize uruhare mu gutuma isoreza ku mwanya wa karindwi, aho yatsinze ibitego bitanu anatanga imipira umunani ivamo ibindi.

Bitewe n’uko akenshi akina anyuze mu ruhande rw’ibumoso, azahanganira umwanya n’Umunya-Cameroun Aziz Bassane wamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gikundiro.

Abakinnyi bose Rayon Sports yamaze gusinyisha n’abandi izongeramo barimo na Bigirimana Abedi wamaze kumviana na yo, bazerekanwa ku munsi w’Igikundiro uteganyijwe tariki ya 15 Kanama 2025.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger