Umukino wa Bugesera FC na APR FC Watinze Iminota 72 Bitewe n’Abasifuzi
Kuri iki Cyumweru, Bugesera FC na APR FC bakinnye umukino wa gicuti kuri Stade ya Bugesera, mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, ariko ugatangira utinze cyane.
Uyu mukino wari uteganyijwe gutangira saa Cyenda, amakipe yombi abanza gukora imyitozo yo kwishyushya nk’uko bisanzwe. Nyuma y’iminota mike, ahagana saa 15:16, abakinnyi basubiye mu rwambariro bitegereza ko abasifuzi bahagera.
Byageze saa 16:03, abasifuzi batatu barimo Rulisa Patience na Murindangabo Moïse bageze ku kibuga, bafata umwanya wo gufata ifoto hamwe n’abakapiteni. Murindangabo Moïse, usanzwe asifura hagati, yabanje gufata igitambaro cy’umusifuzi wo ku ruhande mu rwego rwo gufasha mugenzi we.
Nyuma y’iminota itandatu y’indi mirinduro, hageze undi musifuzi wo ku ruhande, bityo Murindangabo Moïse ahinduka umusifuzi wa kane. Rulisa Patience ni we watangije umukino, utangira ku isaha ya saa 16:12, bivuze ko wari utinze iminota 72 ugereranyije n’igihe cyari cyateganyijwe.
Mu buryo busanzwe, imikino ya gicuti imenyeshwa FERWAFA, ikagena abasifuzi bayiyobora hakurikijwe amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.