Umukecuru w’imyaka 89 aracyahandagaje mu gukina Filime z’urukozasoni
Yuko Ogasawara afatwa nk’umuntu ukina filime z’urukozasoni ukuze kurusha abandi kuko afite imyaka 89, ariko akagaragaza ko akibikorana umurava n’imbaraga.
Yavutse mu 1936 mu Buyapani. Ubu afatwa nk’inkingi ya mwamba mu cyiciro cy’abakina filime z’urukozasoni bakuze, ni ukuvuga abari hejuru y’imyaka 60, ibyitwa (silver porn).
Ogasawara yashatse afite imyaka 23. Nyuma y’imyaka 35 babana, umugabo ararwara yitaba Imana.
Gukina filime z’urukozasoni yabyinjijwemo n’uwari umukiliya we mu kabari.
Ati “Iyo nshuti yanjye yakundaga kujya ahakinirwa izo filime igiye gukora ibijyanye n’ubwiza ku bayikina. Rimwe umuntu yamubajije niba hari umuntu azi wakina neza, amvuga mu ba mbere.”
Ogasawara yabanje kubitinya, ariko nyuma uwakoraga ubwo bucuruzi bw’izo filime akomeza kumwigisha, ndetse anamusaba kuzajya kureba uko biba bimeze yewe n’iyo atakina.
Ati “Naremeye ndagerageza. Nashakaga kureba ko bambonamo umukozi ubishoboye nk’uko abato bigenda. Narakoze ndataha nyuma y’ibyumweru barampamagara. Ntabwo nari kubyanga.”
Ubu afite abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe ndetse akazi ke ngo ntacyo kabatwaye.
Ati “Nabwiye umuhungu wanjye ibyo nkora, arambwira ati ‘niba bigufasha gusubira ibukumi hari ikihe kibazo? Narabikoze ndetse bigenda neza, ubanza ari uko umugabo wanjye yari yaranteguye mu myaka 35. Umubiri wanjye wahise wibuka, urabimenyera.”
Uyu mukecuru umaze kuba umunyamwuga utangaza na benshi, agaragaza ko buri munsi aba arajwe ishinga no guteza imbere imiterere ye, akazi akagakora mu buryo butandukanye n’abandi, agakora imyitozo ngororamubiri imufasha kwakira abantu batandukanye.
Ati “Buri munsi mbazwa aho nkura imbaraga zo gukora aka kazi katamenyerewe. Ntekereza ko ari uko nkunda gusabana n’abakiri bato, nkavugana na bo inshuro nyinshi. Abantu bakuze ntabwo bakwiriye kwirirwa bicaye mu rugo gusa ngo bakomeze kwinubira ibijyanye n’ubuzima bwabo butameze neza.”
Iyo abajijwe icyo abantu bamutekerezaho na cyane ko ari ibintu bitamenyerewe ku mukecururu nk’uwo, agaragaza ko ubuzima bwe busanzwe nka Ogasawara, butandukanye kure n’ubw’umukecuru wa mbere ukuze ukina filime z’urukozasoni.
Ati “Icyakora iyo hagize umvugaho ubusa, ndamuzibya. Gushaka umugabo bwari ubuzima bwanjye bwa mbere, ubwa kabiri bwari ubwo kwakira abantu muri hoteli, ubu ndi kubaho mu buzima bwanjye bwa gatatu nk’umukinnyi wa filime wabigize umwuga.”