AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda yavuze ibibazo aterwa n’ikibuno cye (Amafoto)

Umuhanzi w’umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’abaturabyi cya Uganda, Bugie Gloria yavuze ko asigaye abangamiwe n’ikibuno kimuremereye.

Uyu muhanzikazi ashinjwa kuba yaribagishije ikibuno kugira ngo atere neza.

Yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze akora ku mubiri ahubwo ari imihindagurikire y’umubiri we bitewe n’uko agenda akura.

Bugie yavuze ko iyo agira amahirwe yo kwibagisha yari kukigabanya kuko gisigaye kimuremerera kigatuma n’umugongo umurya.

Ati “nakagabanyije ikibuno kuko ari kinini kandi kiremereye, bivuna umugongo wanjye. Kuko ndi mugufi iyo ngenda numva ndemerewe bikantera kuribwa umugongo. Ntibyoroshye kukigendana. Ku biro byannje nticyakabaye kinini.”

Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe n’indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.

Uyu mukobwa yavugishije benshi mu minsi yashize ubwo hajyaga hanze amashusho y’ubwambure bwe, ndetse hari n’ubwo yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger