Umuhanzi Sentore yatumiye umuyobozi mukuru yatuye indirimbo ye “Uwangabiye”
Umuhanzi mu ndirimbo gakondo,Lionel Sentore yabwiye itangazamakuru ko yoherereje ubutumire Perezida Paul Kagame ngo azitabire igitaramo ari gutegura yise ‘Uwangabiye’.
Avuga ko ageze kure agitegura, kikazabera ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye ‘Uwangabiye’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali kuri uwa 27, Nyakanga 2025.
Ni igitaramo cyatumiwemo umuryango w’umukuru w’igihugu nk’uko Lionel Sentore yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu 25, Nyakanga, 2025.
Mugenzi we witwa Jules Sentore bazafatanya muri icyo gitaramo yasabye Abanyarwanda bakunda injyana gakondo kuzitabira kiriya gitaramo, akemeza ko kubikora ari bumwe mu buryo bwiza bwo guteza imbere abahanzi b’iwabo.
Akoresheje umugani yagize ati: “Ujya gutera uburezi arabwibanza. Ntekereza ko abahanzi nyarwanda bakwiriye kuba banini ku isoko mpuzamahanga. Amafaranga ahabwa abahanzi b’i mahanga akwiriye no gusaranganywa ku benegihugu”.
Abandi bahanzi bazafasha Lionel Sentore ni Ruti Joël n’Itorero Ishyaka ry’Intore.
Itike ya make igura ibihumbi 10 Frw. Ni mu gihe ameza y’abantu umunani yishyurwa Frw 200,000 cyangwa Frw 500,000.
Indirimbo ‘Uwangabiye’ iri mu zakoreshejwe cyane mu gihe cyo kwamamaza uwari umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora yabaye mu mpeshyi ya 2024.