AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Jose Chameleone witegura gutaramira mu Rwanda, yateguje indirimbo nshya

Ni nyuma y’aho yaviriye kwa muganga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze igihe arwariye.

Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no ku Isi muri Rusange akaba yaramenyekanye muri ; Badilisha , Forever , Wale Wale , Shida za Dunia , Valu Valu , Tubonge n’izindi.

Joseph Mayanja [ Jose Chameleone ] , yavutse tariki 20 Mata 1979 bivuze ko yujuje imyaka 46 y’amavuko.

Yashakanye na Daniella Atim batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko muri 2017 uwo mugore amushinja ibirimo kumuhohotera no kumuhoza ku nkeke.

Agiye gushyira hanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ayishimira ko yamubaye hafi mu burwayi bwe bikaba bihura n’uko yavuye ku inzoga n’itabi agahitamo gusenga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger