AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Davido yavuze u Rwanda ibigwi

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yashimiye u Rwanda uruhare rugira mu guteza imbere ibikorwa remezo y’umwihariko mu rugamda rw’imyidagaduro muri rusange.

Uyu muhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat, avuga ko abahanzi bo muri Afurika bifashisha ibikorwa remezo byo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika ariko agashima u Rwanda kuba rwarubatse ibikorwa remezo bifasha abahanzi guteza imbere umuziki.

Yabigarutseho ubwo yari mu nama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum) irimo kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire, ubwo yavugaga ku mbogamizi bahura na zo nk’abahanzi bo muri Afurika.

Davido yavuze ko kimwe mu bintu amara igihe kinini atekerezaho ari uko yataramira abakunzi be muri Afurika nk’uko abikora i Burayi n’Amerika, kuko ahura n’ikibazo gikomeye cy’uko ibihugu byinshi byo muri Afurika bitarubaka ibikorwa remezo bishobora kwakira ibitaramo bikomeye.

Yatanze urugero ku Rwanda, ashima ko rwubatse ibikorwa remezo bifasha uruganda rw’imyidagaduro.

Yagize ati: “Ntabwo ndakora igitaramo muri Sitade muri Nigeria. Si uko ntagishoboye ahubwo ni uko nta bikorwa remezo bihari. Ariko nzi ko u Rwanda rubifite, ndakeka ko Diamond Platnumz aheruka kuhakora igitaramo. Ndumva na Dakar bafite Arena nziza iri kubakwa. Birimo kuza.”

Uyu muhanzi washinze inzu itunganya umuziki imaze imyaka irenga umunani ifasha abahanzi batandukanye, yavuze ko yagiye yubaka inzu zitunganya umuziki muri Lagos ndetse agiye gutangira no gushora imari mu bijyanye no gutunganya filime.

Yongeraho ko Leta z’ibihugu byo muri Afurika zigomba gushora imari mu kubaka situdiyo zifite ibikoresho bijyanye n’igihe, aho abahanzi badakenera kujya i Miami cyangwa ahandi ngo bakore amashusho meza.

Yakomeje agira ati: “Afrobeats iri ku rwego rukomeye. Ubu narangije alubumu nshya, nzi amafaranga nashoyemo kugira ngo umuco wacu ugire isura nziza. Ariko Leta ishobora kudufasha cyane, si jye njyenyine, ahubwo n’abandi bahanzi bakizamuka. Hari impano nyinshi ariko zidafite ubushobozi.”

Uyu muhanzi yashimangiye ko kugira ngo imyidagaduro muri Afurika ikomeze gutera imbere, hakenewe imyumvire y’ubwigenge n’ishoramari rifatika, bityo impano zikiyerekana zikanatera imbere zidasabye kujya gushakisha amahirwe hanze y’umugabane.

Tariki 21 Werurwe 2025, ni bwo Nigeria yakiriwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, mu mukino wasabaga Super Eagles gutanga byose ariko igatsinda kugira ngo isubize icyizere abakunzi bayo.

Icyo gihe abakinnyi, abafana n’abandi baherekeje ikipe y’Igihugu ya Nigeria, batashye birahira Stade Amahoro nyuma yo kuyikuraho amanota atatu aberekeza mu nzira yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho umwe muri bo yavuze ko yatangajwe na Sitade Amahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger