AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana we w’imyaka 9

Urwego rwa Polisi rwa Santa Barbara County muri Leta ya California,muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,rwatangaje ko ku wa 23 Ukuboza rwataye muri yombi Ashlee Lynn Buzzard, ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa Melodee Elani Buzzard w’imyaka icyenda.

Uyu mwana yari yaraburiwe irengero mu mujyi wa Lompoc mu Ukwakira 2025. Nyuma y’igihe, ibisigazwa by’umubiri byabonetse mu gace k’icyaro ka Wayne County muri Leta ya Utah, ari na ho Melodee yaje kumenyekana ku mugaragaro.

Polisi ivuga ko ifatwa ry’uyu mugore ryabaye mu gitondo cyo ku wa 23 Ukuboza, mu gihe cy’igikorwa cyo gusaka no guta muri yombi cyakorewe mu rugo rw’umuryango i Lompoc, ku bufatanye n’Urwego rwa FBI. Ashlee Lynn Buzzard yahise afungwa akurikiranyweho icyaha cyo kwica ku bushake (first-degree murder), akaba afunzwe nta ngwate yemerewe.

Iperereza ryari riyobowe n’Urwego rwa Polisi rwa Santa Barbara County ryatangiye ku wa 14 Ukwakira, nyuma y’uko ishuri ryamenyesheje ko umwana yari amaze igihe kinini atitabira amasomo. Iryo perereza ryahise rigaragaza ingendo zakozwe mu zindi leta, kugerageza guhisha umwirondoro w’umwana, ndetse n’ingamba zo kwirinda kugaragara ku byuma bifata amashusho (cameras).

Melodee Buzzard yaherukaga kugaragara mu ntangiriro z’Ukwakira, hafi y’umupaka wa Utah na Colorado. Mu ntangiriro z’Ukuboza, ibisigazwa by’umubiri byabonetse muri Utah byagaragazaga ko byahungabanyijwe n’amasasu. Isesengura rya ballistics ryabihuje n’ibimenyetso byafatiwe muri California, mu gihe ibizamini bya DNA byemeje isano ya hafi n’umubyeyi.

Ubu dosiye yashyikirijwe ubutabera, mu gihe inzego z’umutekano zitangaza ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ibisigaye byose kuri uru rubanza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger