Umugore wa Perezida Trump ntacana uwaka n’umuhungu wa Joe Biden
Umugore wa Perezida Donald Trump, Melania Trump, yandikiye umuhungu wa Joe Biden wahoze ayobora icyo gihugu, Hunter Biden, amumenyesha ko ashobora kumujyana mu nkiko mu gihe cyose atavuguruza amagambo asebanya yamuvuzeho.
Hunter Biden aherutse kugirana ikiganiro na Andrew Callaghan cyagarutse ku ngingo zitandukanye, zirimo na Dosiye ya Jeffrey Epstein. Uyu muhungu muto mu bana ba Biden, yavuze ko Jeffrey Epstein yagize uruhare mu guhuza Melania na Donald Trump.
Hunter yasobanuye ko Jeffrey Epstein na Donald Trump bari basanzwe ari inshuti ndetse basurana, ari naho Melania yahuriye na Trump bahujwe n’uyu mugabo.
Jeffrey Epstein yiyahuye mu 2019 ari muri gereza, ubwo yari ategerejwe kuburanishwa ku byaha bikomeye birimo guhohotera no gusambanya abana, gucuruza abantu n’ibindi. Ni umugabo wari umunyemari utunze cyane, akaba inshuti n’abakomeye.
Aba bakomeye bivugwa ko bagiranye umubano n’abana Jeffrey Epstein yabaga yabahaye, ibituma baba abafatanyacyaha. Hari urutonde rutavugwaho rumwe rw’abasuraga uyu mugabo n’abo bakoranye, bikavugwa ko Donald Trump aruriho.
Ni ingingo Trump atakunze kuvugaho, uretse ko yemeye ko yari yarashwanye n’uyu mugabo.
Guhuza Jeffrey Epstein na Melania Trump ni ikintu cyagize ingaruka kuri uyu mugore, nk’uko ibaruwa yandikiwe abanyamategeko ba Hunter ibigaragaza.
Melania arifuza ko Hunter yivuguruza, akavugira mu itangazamakuru ko ibyo yatangaje atari byo. Mu gihe atabikora, uyu mugabo azajyanwa mu nkiko aho azasabwa gutanga miliyari 1$ nk’impozamarira.
Melania na Trump barushinze mu 2005 ndetse bafitanye umuhungu umwe, Barron Trump.