Umugore wa Perezida Macron yanze kwihanganira abagore bahanganye
Umugore wa Perezida wu Bufaransa, Brigitte Macron, yajuriye mu rukiko rusesa imanza nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rwanzuye ruhanaguye icyaha ku bagore babiri bavuze ko ari umugabo.
Brigitte yatanze ikirego bwa mbere nyuma y’aho mu Ukuboza 2021, Amandine Roy na Natacha Rey wiyita umunyamakuru, bavugiye kuri YouTube ko bafite ibimenyetso bigaragaza ko ari umugabo witwaga Jean-Michel Trogneux.
Trogneux aba bagore bavuga ni we musaza wa Brigitte. Na we yatanze ikirego nyuma yo kubona iki kiganiro cyabaye kimomo mu Bufaransa.
Muri Nzeri 2024, urukiko rwemeje ko aba bagore batangaje amakuru y’ibinyoma kuri Brigitte, rubategeka kumuha indishyi y’Amayero 8000, runakaha Trogneux Amayero 5000.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwakuyeho icyemezo gitegeka aba bagore gutanga indishyi, rubahanaguraho icyaha.Rwanda travel guide
Umwunganizi wa Brigitte Macron, Jean Ennochi, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko na Trogneux yajuriye mu rukiko rusesa imanza.