AmakuruImyidagaduro

Umugore wa Bishop Gafaranga yitabiriye iburanisha ry’ubujurire bw’umugabo we agaragaza intimba

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye uzwi cyane nka Bishop Gafaranga, yagaragaye ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025, aho yarajyanye n’umwana muto mu iburanisha ry’ubujurire bw’umugabo we. Uru rubanza rwarebwaga n’Urukiko Rwisumbuye nyuma y’uko Bishop Gafaranga ajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata cyo kumufunga by’agateganyo.

Murava yageze ku rukiko afite n’ibyangombwa binini bikekwa ko byari bigamije gushingira ku byemezo bigaragaza ko nta ngaruka zo mu mutwe yigeze agira, nubwo ubushinjacyaha bwari bwaragaragaje ko yababajwe n’ibikorwa byo guhohoterwa akekwaho gukorerwa n’umugabo we.

Iburanisha ryabaye mu muhezo, nk’uko urukiko rwari rwabitegetse, rutegeka ko abari mu cyumba cy’iburanisha barimo n’uyu mugore wa Gafaranga basohoka. Ibi byamuteye akababaro kagaragarira buri wese, ndetse yavuye mu rukiko arira.

Uyu mugore aherutse no kuvuguruza ibivugwa ku bijyanye n’amakimbirane hagati ye n’umugabo we, abinyujije kuri YouTube aho yemeje ko nta kibazo gikomeye bafitanye. Ibi ariko bihabanye n’ibivugwa n’ubushinjacyaha, buvuga ko ari we ubwe wigeze kwitabaza inzego za Leta, agaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko akorerwa na Gafaranga.

Bishop Gafaranga, wamaze kwambara umwambaro ugaragaza ko afunzwe by’agateganyo, yitabiriye iburanisha agaragaza icyizere n’ituze, ndetse anyuzamo akanaseka. Ari kunganirwa n’umwunganizi we mu mategeko, Me Nyirabanguka Marceline, yaburanye ahakana ibyaha aregwa ariko yemera ko hari kutumvikana hagati ye n’umugore we, cyane cyane ku bibazo by’amadeni no kugurisha inzu.

Uru rubanza rukomeje gukurikiranwa n’abantu batandukanye kubera imiterere yarwo ndetse n’uruhare rw’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko Gafaranga n’umugore we babyamamajemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger