AmakuruImyidagaduro

Umugore wa Akon yatse gatanya ahura n’uruva gusenya ku mitungo yabo

Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Akon, uri mu byamamare byagize izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga, ari mu bibazo byo mu rugo nyuma y’uko Tomeka Thiam, umugore babanaga, agejeje ikirego mu rukiko amusaba gatanya nyuma y’imyaka 29 bari bamaranye.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TMZ, Tomeka yavuze ko we na Akon bamaze igihe bafite amakimbirane atakibashoboza kubana mu mahoro, ndetse ngo bagerageje uburyo bwose bwo kwiyunga ariko ntibikunde, bituma ahitamo kugana inkiko kugira ngo urukiko rubasubize mu buzima bushya buri wese ukwabo.

Akon na Tomeka bashyingiranywe ku wa 15 Nzeri 1996, kandi bari hafi kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 y’urushako rwabo. Ariko ibyo byishimo ntibyabaye kuko gatanya yatanzwe umunsi umwe mbere y’iyo tariki.

Mu byo Tomeka yasabye mu rukiko, harimo ko yagumana uburenganzira bwo kurera umukobwa wabo w’imyaka 17, mu gihe Akon akomeza gutanga indezo. Yanasabye kandi ko bombi bafitane uburenganzira bungana mu byemezo by’amategeko birebana n’uwo mwana.

Ikinyamakuru The Express Tribune cyatangaje ko Tomeka yasabye urukiko kumuha ingurane y’amafaranga agera kuri €100,000,000, ashingiye ku ruhare avuga yagize mu iterambere rya Akon n’imishinga ye itandukanye. Gusa urukiko rwaje gusanga umutungo wanditse kuri Akon ubwe ungana na $10,000 (hafi 14,451,270 Frw).

Bitewe n’uko amategeko ateganya ko umutungo usaranganywa hagati y’abashyingiranywe, Akon n’umugore we bazagabana ayo mafaranga 50% kuri 50%, bivuze ko buri wese azahabwa $5,000.

Amakuru yandi agaragaza ko indi mitungo ya Akon, irimo amazu n’imishinga minini, yanditswe kuri nyina, ibintu byatumye urukiko rutayifata nk’iy’umugabo n’umugore.

Nubwo ibyo byashenguye benshi, Akon yemeye gukomeza gutanga indezo nk’uko amategeko abiteganya, mu gihe Tomeka azakomeza kurera umukobwa wabo kugeza arangije imyaka y’ubwangavu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger