AmakuruPolitiki

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Lt. Gen. Abdolrahim Mousavi, Yishwe mu Bitero bya Amerika na Israel

Leta ya Iran yemeje ku mugaragaro ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Abdolrahim Mousavi, yishwe mu bitero bya gisirikare byagabwe ku bufatanye bwa United States na Israel.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Televiziyo ya Leta ya Iran, ivuga ko Mousavi yari mu bayobozi bakuru ba gisirikare bari mu rutonde rw’abahigwaga mu bitero byibasiye ibigo bya gisirikare n’imiturire y’abategetsi bakomeye i Tehran. Ibi bitero byabaye ku wa 28 Gashyantare 2026, bikaba byaribanze ku gusenya ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwa Iran.

Israel yatangaje ko muri ibyo bitero hapfuye abasirikare bakuru ba Iran barenga 40, gusa ntiyahise itangaza amazina yabo bose. Nyuma y’amasaha make, Iran ni yo yemeje ko Lt. Gen. Mousavi ari mu baguye muri ibyo bitero.

Lt. Gen. Mousavi yari umwe mu bayobozi bakomeye mu ngabo za Iran, ashinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo zose z’igihugu no kugenzura igenamigambi rya gisirikare. Urupfu rwe rubaye igihombo gikomeye ku buyobozi bw’ingabo za Iran, cyane ko yari afite uruhare rukomeye mu micungire y’umutekano w’igihugu.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize iminsi mike hatangajwe urupfu rw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, na we wahitanywe n’ibitero byibasiye aho yari atuye. Urupfu rw’aba bayobozi bombi rwatumye habaho impinduka zikomeye mu miyoborere ya Iran no mu mikoranire yayo n’ibindi bihugu.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko kwicwa kw’abayobozi bakuru ba gisirikare ba Iran bishobora gutuma umwuka mubi hagati ya Iran, Amerika na Israel urushaho gukomera, ndetse bikagira ingaruka ku mutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Leta ya Iran yatangaje ko izafata ingamba zikomeye mu gusubiza ibyo yise igitero ku busugire bw’igihugu cyayo, mu gihe Amerika na Israel byo byavuze ko ibyo bitero byari bigamije gukumira ibyago by’umutekano byashoboraga guturuka kuri Iran.

Urupfu rwa Lt. Gen. Abdolrahim Mousavi rwanditse amateka mashya mu makimbirane akomeje hagati y’ibi bihugu, rukaba rwatumye isi yose ihanga amaso icyerekezo gishya cy’umutekano n’imibanire mpuzamahanga muri aka karere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger