AmakuruPolitiki

Ukraine mu ihurizo ry’ibura rya drones mu gihe intambara n’u Burusiya ikomeje gukaza umurego

Mu gihe Ukraine ikomeje guhangana n’intambara y’ingufu n’u Burusiya, bamwe mu basirikare bayo bagaragaje impungenge ku kibazo cy’ubuke bw’indege nto zitagira abapilote, bizwi nka drones, zikomeje kuba ingenzi ku rugamba. Amakuru aturuka muri iki gihugu yemeza ko hafi kimwe cya gatatu cy’izo drones zikoreshwa mu gisirikare zivugwa ko ziteranywa n’amatsinda y’abasirikare ubwabo cyangwa zigahurizwa hamwe n’ibisigazwa by’izo zari zarangiritse ku rugamba.

Ibi bije mu gihe Ukraine iherutse gutangiza igitero giteguye neza cyagabwe ku birindiro by’indege z’intambara z’u Burusiya, hakoreshejwe drones zateye ku duce two mu majyaruguru no mu burasirazuba bw’u Burusiya. Ibikorwa by’ibitero byibasiye indege za gisirikare zizwiho gutwara ibisasu bikomeye, bikekwa ko harimo n’ibya kirimbuzi.

U Burusiya bwatangaje ko bwinshi muri ibyo bitero bwaburijemo drones zari zoherejwe, ndetse bwemeza ko indege zagabweho ibitero zashegeshwe ariko zidahungabanye ku rwego rukomeye. Gusa ubuyobozi bwa Ukraine bwo buravuga ko bwagize intsinzi ikomeye, aho bivugwa ko indege zirenga 40 za gisirikare z’u Burusiya zasenywe cyangwa zangiritse bikomeye.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu kiganiro aherutse kugirana na televiziyo ya ABC News yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ibitero biherutse kugabwa byateguwe igihe kirekire, ndetse ko ibikoresho byose byakoreshejwe byakozwe n’abanya-Ukraine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger