Ubwongereza: Gahunda yo kohereza impunzi mu Rwanda ishobora kuza mu isura nshya
Uwabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Tom Tugendhat yasabye igihugu cye kubyutsa ubufatanye cyari gifitanye n’u Rwanda mu bijyanye n’abimukira.
Uyu mugabo usanzwe ubarizwa no mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs yavuze ko amasezerano u Bwongereza bwari bwarasinye, abwemerera kohereza abimukira babwinjiyemo binyuranyije n’amategeko mu Rwanda, ariyo yonyine yari gutanga igisubizo gifatika.
Ati “Hejuru y’inenge zose zishobora kuyabamo, nibwo buryo bwa mbere bushoboka bwari gutanga inzira yo guhangana n’abaza mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, badafite impamvu ifatika yabahesha ubuhungiro ariko nanone badashobora kwakirwa n’ibihugu baturutsemo.”
Yakomeje avuga ko u Bwongereza bukwiriye kubyutsa aya masezerano ariko bugakorana bya hafi n’ibindi bihugu by’i Burayi bibyifuza.
Ati “Igisubizo cyiza ni uko twashyira muri iyi gahunda n’abahoze ari abafatanyabikorwa bacu bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi babyifuza. Kuvuga gusa ibijyanye no kurwanya aya matsinda y’abantu babi bacuruza abandi, ntabwo bibaca intege na gato.”
Tugendhat yavuze ko kimwe mu byo u Bwongereza bukwiriye gukora ari ukuvugurura amasezerano bwashyizeho umukono ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, kugira ngo inkiko zitazongera kwitambika amasezerano bwari bufitanye n’u Rwanda.
Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’igihe Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ifashe icyemezo cyo guhagarika kohereza abimukira mu Rwanda, gahunda yari yaratangijwe n’abo yasimbuye ku butegetsi.
Kuri ubu Minisitiri w’Intebe Starmer asa n’uri ku gitutu cy’abanyepolitike bakomeye mu Bwongereza bamushinja gutesha agaciro aya masezerano nta kindi gisubizo afite kirambye ku kibazo cy’abimukira.