Ubushinwa bwatangaje gahunda yo gukuraho imisoro ku bicuruzwa byinjira buvuye mu bihugu 53 by’Afurika
Mu rwego rwo gushimangira umubano w’ubucuruzi n’imikoranire n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika, Ubushinwa bwatangaje ko bwiteguye gukuraho imisoro yose ku bicuruzwa byinjira muri iki gihugu bivuye mu bihugu 53 bifitanye ubufatanye nabwo. Iki cyemezo cyatangajwe mu nama yihariye yahuje abayobozi b’Ubushinwa n’abahagarariye Afurika, igamije guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi.
Ubushinwa bumaze imyaka irenga 15 buhahirana n’Afurika, bukaba bumaze kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ku mugabane. Muri iyo myaka, ubuhahirane hagati y’impande zombi bwatangaje inyungu zibarirwa muri miliyoni 125 z’amadolari.
Nubwo hatatangajwe igihe nyakuri iyi gahunda izatangirira gushyirwa mu bikorwa, bimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye kuri uyu mugabane nka Afurika y’Epfo na Nigeria biri mu bizungukirwa n’iki cyemezo. Gusa igihugu cya Eswatini cyo ntabwo cyagaragaye ku rutonde, bitewe n’umubano mubi gifitanye na Beijing kubera ko cyemera Taiwan nk’igihugu cyigenga, mu gihe Ubushinwa kiyifata nk’intara yacyo yashutswe n’amahanga.
Iyi gahunda ije mu gihe Ubushinwa bukomeje kugaragaza imbaraga mu bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Donald Trump zakoreshaga imisoro y’ikirenga nk’uburyo bwo kurengera isoko ry’imbere mu gihugu. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bihugu bya Afurika byari bisanzwe byohereza ibicuruzwa byabyo muri Amerika.
Mu mwaka wa 2024, ibicuruzwa byinjijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivuye muri Afurika byari bifite agaciro ka miliyari 39.5 z’amadolari. Ariko 68% muri byo byinjijwe hadaciwe umusoro bitewe n’amasezerano ya AGOA (African Growth and Opportunity Act), nubwo muri iki gihe ayo masezerano agenda ashegeshwa n’amategeko mashya ya Trump. Byongeye, Leta ya Amerika yanatangaje imisoro mishya ku bicuruzwa bimwe na bimwe byoherezwa muri Amerika: harimo 50% ku byo muri Lesotho, 30% ku byo muri Afurika y’Epfo na 14% ku byo muri Nigeria.
Ubushinwa, nk’igihugu kinini mu bukungu bwa Aziya, bukomeje no kongera ibicuruzwa butumiza cyane cyane mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hakunze gukurwa amabuye y’agaciro y’ingenzi mu nganda.
Iyi gahunda y’Ubushinwa ishobora gufungura andi mahirwe mashya ku bihugu bya Afurika bifite ibicuruzwa bikwirakwizwa ku isoko mpuzamahanga, by’umwihariko ibifite ubushobozi bwo kongera umusaruro no guteza imbere ubucuruzi butajyanye no guhangayikishwa n’imisoro ihanitse y’ibihugu bikomeye.