AmakuruPolitiki

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bugiye kubura dosiye yo gukora iperereza kuri Agathe Kanziga

Umunyamategeko wunganira imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi mu manza z’ababuranishwa ibyaha bya Jenoside, Me Richard Gisagara, yatangaje ko icyemezo cy’abacamanza b’u Bufaransa gihagarika iperereza kuri Agathe Kanziga kizajuririrwa.

Aba bacamanza bo mu rwego rw’iperereza, ku wa 20 Kanama 2025 bafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ruhare Kanziga wari umugore wa Habyarimana Juvénal ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bacamanza basobanuye ko Kanziga atagize uruhare muri Jenoside no mu itegurwa ryayo, ahubwo ko yagizweho ingaruka n’igitero indege yari itwaye umugabo we yagabweho tariki ya 6 Mata 1994.

Imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi mu manza za Jenoside, mu 2008 yatanze ikirego, isaba ko Kanziga akorwaho iperereza ku ruhare ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Muri Gashyantare 2022, abacamanza bafashe icyemezo cyo gufunga iyi dosiye, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside.

Kubera ko Kanziga yakuwe mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994 hashingiwe ku itegeko rya François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, iperereza ku ruhare rwe ryakozwe ku minsi itatu ibanza ya Jenoside.Rwanda travel guide

Muri Nzeri 2024, ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bushinjacyaha (PNAT) ryagaragaje ko iperereza kuri Kanziga ryakozwe ku bikorwa bike, ku gihe gito kandi humvwa abatangabuhamya bake.

PNAT yasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa bya Kanziga byo kuva tariki ya 1 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata 1994, imushinja n’ikindi cyaha cyo kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside.

Tariki ya 18 Gicurasi 2025, abacamanza banze ubusabe bwa PNAT, basobanura ko nta bimenyetso bigaragaza umugambi wa Jenoside umugore wa Habyarimana ashinjwa.

Icyo gihe PNAT yajuririye iki cyemezo ariko ku wa 20 Kanama abacamanza bashimangiye icyemezo bafashe mu mezi atatu ashize, ndetse ntibanafashe umwanya wo gusuzuma ubujurire bwatanzwe.

Icyemezo kizajuririrwa

Uyu mwanzuro washimishije abo mu muryango wa Habyarimana barimo umuhungu we, Habyarimana Jean-Luc, ndetse n’abandi babashyigikiye, bagaragaza ko dosiye yo gukora iperereza kuri Kanziga yahagaritswe burundu.

Gusa Me Gisagara kuri uyu wa 22 Kanama yatangaje ko nubwo hari abawishimiye barimo abo ku ruhande rw’abagize uruhare muri Jenoside, abayihakana, abamunzwe n’urwango n’ababashyigikiye, iby’iyi dosiye bitararangira.

Yagize ati “Ntimucibwe intege n’ibinezaneza byo ku ruhande rw’abajenosideri, abahakanyi, abamunzwe n’urwango n’ababashyigikiye. Iyi ni intambwe imwe gusa muri iyi dosiye. Haracyari intambwe y’ubujurire no gusesa urubanza. Ntabwo iyi dosiye yapfundikirwa itaragera muri ibi byiciro byose.”

Uyu munyamategeko yagaragaje ko muri Gicurasi, PNAT yagaragaje ko itemeranya n’icyemezo cy’aba bacamanza cyo guhagarika iperereza kuri Kanziga, bityo ko imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi yizeye ko ubujurire buzatangwa.

Ati “Nta mpamvu yatuma ibiro by’Ubushinjacyaha byamaze kugaragaza ko bitemeranya n’abacamanza ba mbere, bihagarika iyi dosiye itaragera ku bacamanza ku rwego rw’ubujurire nk’uko itegeko ribyemera.”

Kuki abacamanza badashaka kuburanisha Kanziga?

François Mitterrand wategetse ko Kanziga akurwa mu Rwanda yari inshuti magara ya Habyarimana Juvénal, ndetse yashyigikiye ubutegetsi bwe ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zarwanaga urugamba rwo kubohora igihugu.Rwanda travel guide

Kuva Kanziga w’imyaka 82 y’amavuko yagera mu Bufaransa, nta kazi kazwi yakoze, ahubwo yatunzwe na Leta y’u Bufaransa.

Gen Maj (Rtd) Paul Rwarakabije muri raporo y’iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yatangajwe mu 2008, yasobanuye ko Kanziga yamaze igihe kinini ahabwa amafaranga n’urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa, DGSE.

Mu mafaranga Kanziga yahabwaga na DGSE, hari ayo yohererezaga Colonel Aloys Ntiwiragabo uri mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Ibi byashimangiraga uruhare ruziguye rwa Leta y’u Bufaransa mu gutera inkunga uyu mutwe.Rwanda travel guide

Umusesenguzi muri politike, Tite Gatabazi, yabwiye IGIHE ko impamvu zituma abacamanza bo mu Bufaransa banga ko Kanziga aburanishwa zikubiye mu bisigisigi byo ku butegetsi bwa Mitterand bikimurindiye umutekano.

Yagize ati “Afitanye amabanga n’Abafaransa mu ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Indege y’u Bufaransa ni yo yaje kumufata hano. Kugeza n’ubu atunzwe na Leta y’u Bufaransa, uretse duke akura ku ruhande ariko kuva agezeyo, ibiro bya Perezida byatanze itegeko ngo ntazagire icyo abura.”

Gatabazi yavuze ko mu myaka 31 ishize ubutegetsi mu Bufaransa bwagiye buhinduka ariko Kanziga afite abantu bamukomeyeho. Ati “Abo bantu bagenda banarenga umurongo wa Leta iriho ni bo bagishyigikiye na Agathe Habyarimana.”

Tite Gatabazi avuga ko Kanziga afitanye amabanga n’abo muri Leta y’u Bufaransa

Me Gisagara Richard yasobanuye ko iyi dosiye izagera mu bujurire

Twitter
WhatsApp
FbMessenger