Uburanga burangaza bw’umunyanategekokazi Naomie wo muri Zambia bwamubereye akasamutwe
Umunyamategekokazi Naomie Pilula,ukorera muri Zambia,akomeje gutukwa mu buryo bukomeye azizwa imiterere y’isura ye nyuma yo gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga mu buryo we avuga ko bugamije gutanga urugero rukomeye mu gushishikariza abantu kwiyakira mu buzima.
Naomi , abantu benshi bamumenye binyuze ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, hanyuma ayiherekeza amagambo agira ati: “Mbifurije umunsi wo ku wa mbere mwiza ,murabona ko mfite umusatsi mwiza, uruhu narwo rurabengerana! Kandi ndacyari mwiza .”
Nyuma yo gusangiza aya magambo n’iyi foto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze , uyu mugore yakiriye ibyiyumviro by’abantu batandukanye bijyanye n’ubu butumwa yari amaze gushyira hanze gusa ibyinshi muri byari byuje ibitutsi, ibimusuzugura n’imvugo zisebanya.
Benshi mu bamwandikiye bamushinje kuba mubi mu buryo budasanzwe, abandi bati “ntacyo ushaka ku mbuga nkoranyambaga niba udashaka gucibwa urubanza.”
Uyu mugore ntago yarekeyeho kuko nyuma yongeye gushyiraho n’indi video gusa ariko aza kuyikuraho bitewe n’amagambo y’ubushotoranyi yari akubiyemo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ,Naomie yahishuye ko yavukiye mu gihugu cya Zambia, akaba ari bucura mu muryango w’abana barindwi. Akiri muto, yakundaga kunengwa uko asa, by’umwihariko ku isura.
Ngo yakomeje guhabwa inama zo kujya kwibagisha ikibuno kuko umuco waho wubahaga cyane abagore bafite imiterere yihariye. Uku kubwirwa ko ari mubi byiyongereye cyane igihe yajyaga kwiga muri Australia no muri New Zealand, aho yari umwirabura wenyine wigaga mu iryo shuri ry’amategeko .
Nyuma yo kubibwirwa inshuro nyinshi ngo byatumye uko imyaka yagiye ishira, biba ngombwa ko yongera kwisuzuma ndetse atekereza ku kuba yajya kwibagisha.
Ati : “ Nyuma yo gusebywa cyane nongeye kwireba nsanga Izuru ryanjye ndikomora kuri papa. Ndavuga nti kuki nakuraho igice cyanjye cy’umwimerere? Cy’inkomoko? Ibi ntabwo bifite ishingiro.” Ibi byatumye nongera kwikunda ishusho cyane .”
Ubwo yamaganwaga n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije amagambo ari muri Zaburi 139:15-16, aho Bibiliya ivuga uko Imana yaturemye itubona kuva turi mu nda z’ababyeyi bacu ; ndetese ko nta mpamvu yo kwiyanga .
Ati: “Niba Imana ari yo yandemye, niba ari yo impa agaciro, kuki nakwemera ko amagambo y’abantu anshyira hasi?”
Kuri uyu munsi, Pilula afite ibihumbi 20 by’abamukurikira kuri Instagram, kandi byose abikesha kuba uwo ari we, atari ugukina imikino yo gushaka gukundwa.