AmakuruUrukundo

Ubukwe bw’agatangaza bwa Jeff Bezos na Lauren Sánchez bwabereye i Venice, bwinjira mu mateka

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, Umujyi wa Venice mu Butaliyani wabaye nyabagendwa kubera ubukwe bw’umuherwe Jeff Bezos na Lauren Sánchez, bwitabiriwe n’ibyamamare by’ibirangirire. Imihanda ya Venice yuzuye uruvunganzoka rw’abantu bashakaga kubona amafoto y’ubu bukwe bwagizwe ibirori by’ikirenga, buvugwa ko bwatwaye hagati ya miliyoni 50 na 56 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 80 Frw), hatarimo ibyo bakoze mu gihe basezeranaga ku buryo bwemewe n’amategeko.

Lauren Sánchez yagaragaye yambaye ikanzu ya Dolce & Gabbana, yakomotse ku buryo bwo mu myaka ya 1950. Ubwiza bwayo bwaranzwe n’ubwitonzi n’umuco, bikaba byaratewe ishema n’uko bwahumetswe n’imyambarire ya Sophia Loren muri filime “Houseboat” yo mu 1958. Mu kiganiro yagiranye na Vogue, Sánchez yavuze ko yashakaga ikanzu yoroshye ariko ifite ubutumwa bwo gusubiza amaso inyuma, igaragaza aho ageze mu buzima mu buryo bushya.

Sánchez yanditse kuri Instagram ko ‘27 Kamena 2025’ ari itariki izahora yibukwa mu buzima bwe, maze ahita ahindura izina rye kuri urwo rubuga ahita yitwa Lauren Sánchez Bezos, ibi bikorwa birangiye.

Jeff Bezos, wambaye ikote rya Tuxedo na ryo ryakozwe na Dolce & Gabbana, yari ashyigikiye cyane uko ibirori biteguye. Ubukwe bwabereye ku kirwa cy’igihangange cya San Giorgio Maggiore mu gace kazwiho ubukerarugendo butangaje. Aba bombi bari bamaze icyumweru bishimira umunsi wabo udasanzwe, kuva bahagera i Venice ku wa 25 Kamena.

Nubwo ubukwe bwabo bwabaye mu gihe hari imyigaragambyo mu mujyi, bivugwa ko Bezos na Sánchez bagaragaje uruhare mu gufasha abatuye aho, binyuze mu nkunga zahawe imiryango y’aho. Ibikoresho by’ubukwe byinshi byavuye mu bacuruzi bo muri Venice, bagamije gushimangira umuco no guteza imbere abakorera muri uwo mujyi.

Amakuru atangazwa n’urubuga Page Six avuga ko Anna Wintour, umuyobozi wa Vogue, yagize uruhare mu guhitamo imyambaro y’umugeni, nubwo atabashije kwitabira ibirori. Kuri ubu, hateganyijwe ko ubukwe buzatangarizwa mu buryo burambuye mu kinyamakuru Vogue mu minsi iri imbere.

Ibirori by’ubukwe byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro n’ibyamamare bikomeye barimo Ivanka Trump, Oprah Winfrey, Kim Kardashian, Leonardo DiCaprio, Eva Longoria, Orlando Bloom, Sydney Sweeney, Kris Jenner n’abandi.

Jeff Bezos, ufite imyaka 61, yasabye ko bashyingiranwa mu 2023 nyuma y’imyaka itanu bakundana, amuha impeta y’agaciro kagereranywa na miliyoni 2.5 $ (asaga miliyari 3.5 Frw). Afite abana bane yabyaranye na MacKenzie Scott, harimo Preston Bezos w’imyaka 25. Lauren Sánchez, w’imyaka 55, afite abana batatu barimo Nikko Gonzalez, Evan na Ella Whitesell, yabyaranye n’abagabo batandukanye barimo Patrick Whitesell na Tony Gonzalez.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger