U Rwanda rwatangije ku mugaragaro indege zitagira abapilote zitwara abantu (Amafoto)
Ibi byabaye ku wa 3 Nzeri 2025, amasaha make mbere y’uko hatangira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere izwi nka Aviation Africa 2025, iri kubera i Kigali guhera ku wa 4 kugeza ku wa 5 Nzeri 2025, ku nshuro yayo ya cyenda. Iyi nama yitabiriwe n’ibigo birenga 80 bikorera muri urwo rwego muri Afurika.
Indege zatangijwe zizwi nka eVTOL zakozwe n’uruganda rw’Abashinwa EHang. Zose zikoresha amashanyarazi ku gipimo cya 100%, zikaba zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri cyangwa imizigo ipima nibura 620 kg. Zishobora kugenda mu ntera ya km 30 mu gihe cy’iminota 25, zikazamuka ku butumburuke bwa metero 100. Zigizwe n’amapine 12 afashe ku maguru ane, kandi zifite ikoranabuhanga ribifasha kumenya no kwirinda imbogamizi mu kirere.
Urugendo rwa mbere rwakozwe na Melissa Rusanganwa, ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga muri RCAA. Nyuma yo kurugeramo, yavuze ko yiyumvisemo umutekano n’ituze, yongeraho ko iri koranabuhanga rishobora gufasha mu guhuza abantu b’uturere dutandukanye no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Rusanganwa yashimangiye ko izi ndege ari igisubizo mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere, dore ko zikoresha ingufu zisukuye. Ati: “Twigeze gutangira dukoresha drones mu kugeza amaraso n’imiti kwa muganga. Ubu tugeze ku rwego rwo kuyifashisha mu ngendo z’abantu, bizafasha igihugu mu bukerarugendo no mu ntego twihaye zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”
Buri drone igura hafi ibihumbi 400 by’amadolari ya Amerika. U Rwanda rwabaye igihugu cya 21 ku isi gishyizemo izi ndege, mu gihe mu 2024 gusa EHang yari imaze kugurisha drones 216.
U Rwanda si ubwa mbere rukoresheje drones, kuko kuva mu 2016 sosiyete Zipline Rwanda yatangije gahunda yo kugeza amaraso, imiti n’inkingo mu bitaro hifashishijwe drones. Kugeza mu Ugushyingo 2024, Zipline yari imaze gukorera mu bitaro n’amavuriro 654, ikoresha drones zitwara hagati ya 2–3 kg, zishobora kugenda km 160 ku muvuduko wa km 130 ku isaha.
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uru rwego, u Rwanda ruri kubaka Ikigo cy’Icyitegererezo cya Drones (Drone Operation Centre) kizaba giherereye i Huye, ahahoze ikibuga cy’indege. Iki kigo gifite agaciro ka miliyari 13.4 Frw, kikazakira drones z’ubwoko bwose, uhereye ku nto kugeza ku nini zingana n’indege nto za kajugujugu. Giteganyijwe ko kizajya kibasha kwakira drones zigera ku bihumbi bitatu icyarimwe.