AmakuruPolitiki

U Rwanda rwasobanuye uruhare rwarwo mu biganiro by’i Doha nyuma y’ibitangazwa na RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze ibisobanuro byatanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yavuze ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yitabiriye ibiganiro by’i Doha ashyigikiye umutwe wa AFC/M23.

Ibyo biganiro byabereye muri Qatar byarangiye ku wa 19 Nyakanga 2025, aho ubutegetsi bwa RDC n’uruhande rwa AFC/M23 byashyize umukono ku mahame aganisha ku masezerano y’amahoro arambye. Muri iyo nama, Minisitiri Biruta n’uwari uhagarariye RDC, Jacquemain Shabani Lukoo, bombi bari bayitabiriye.

Tariki ya 21 Nyakanga 2025, Minisitiri Shabani ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Kinshasa, yatangaje ko Minisitiri Biruta yari muri Doha nk’uhagarariye AFC/M23, nk’uko na we yari ahagarariye RDC. Gusa, Ambasaderi Nduhungirehe yahise amaganira kure ibyo birego, asobanura ko u Rwanda rutitabiriye ibiganiro ruri ku ruhande na rumwe, ahubwo ko rwaritabiriye nk’indorerezi, kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yagize ati: “U Rwanda rwatumiwe muri Doha nk’indorerezi, hashingiwe ku busabe bwa Qatar, ndetse n’amasezerano yari amaze kugerwaho ku wa 27 Kamena hagati y’impande zombi. U Rwanda ntabwo rwarinze AFC/M23 nk’uko bivugwa, ahubwo rwakurikiranye ibiganiro mu buryo bw’impande zitabogamye.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje asobanura ko nyuma y’amasezerano y’amahoro y’i Washington, Qatar yasabye ko impande zose bireba n’ababashyigikiye bahurira kuri Ambasade ya Qatar i Washington ngo baganire ku ntambwe ikurikiraho. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwahawe ubutumire bwo kujya i Doha, mu rwego rwo gukomeza kuba indorerezi muri iyo nzira y’amahoro.

Yongeyeho ko bitashobokaga ko Minisitiri Shabani aboneka nk’indorerezi, kuko RDC ari imwe mu mpande z’ingenzi zibiganiro, ku buryo atari kwifata nk’uwitabiriye adafite aho abogamiye.

Minisitiri Biruta na Shabani bombi bari i Doha mu ntangiriro za Nyakanga ubwo ibiganiro byakomezaga. Amakuru atangazwa n’abakurikiranira hafi iyo nzira y’amahoro avuga ko RDC yohereje Shabani nyuma y’uko AFC/M23 itangaje ko Leta ya RDC itita ku biganiro kuva byatangira muri Werurwe 2025, kuko itari yohereza abayobozi bo ku rwego rwo hejuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger