U Rwanda rwagaragaje impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati yarwo na RDC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yabwiye Sena y’u Rwanda ko nubwo igihugu cye cyizeye intambwe yatewe binyuze mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C, gikomeje kugira impungenge zishingiye ku mateka n’ibimenyetso biri kugaragara muri iki gihe.
Ibi yabitangaje ku wa 4 Kanama 2025, ubwo yari agejeje imbere ya Sena umushinga w’itegeko rigamije kwemeza burundu ayo masezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere.
Amasezerano arimo ingingo zifatika zirimo kurandura umutwe wa FDLR, kuvana ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kwirwanaho ku mipaka, guteza imbere ubufatanye mu bukungu, gushyigikira ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’imitwe irwanya ubutegetsi harimo AFC/M23, ndetse no koroshya itahuka ry’impunzi.
Nduhungirehe yavuze ko nubwo impande zombi zagaragaje ubushake bwo kubahiriza ayo masezerano, u Rwanda rwagaragarije abahuza impamvu zitatu nyamukuru zituma rutagira icyizere cyuzuye.
Impamvu zitera impungenge u Rwanda
1. Amasezerano adakurikizwa uko yemewe: Minisitiri yagaragaje ko atari ubwa mbere u Rwanda na RDC bagirana amasezerano, ariko akenshi akaba atarigeze ashyirwa mu bikorwa. Yagize ati:
“Mu myaka 25 ishize, RDC yasinye amasezerano arenga icumi, menshi akubiyemo kurandura FDLR no kurinda Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ariko nta gikorwa gifatika cyakurikiyemo.”
2. Imyitwarire idahwitse ya RDC: Yavuze ko ibikorwa bya RDC bidahura n’amagambo ayitangarizwaho. Nubwo ibiganiro byerekana ubushake bwo kugera ku mahoro, RDC ikomeje kugura intwaro zirimo na drone, ndetse inashaka abacanshuro baturutse muri Colombia, basimbuye abari bavuye muri Romania. Nduhungirehe yemeje ko n’ingabo za FARDC ziri kongera kwiyegeranya hafi y’uduce digenzurwa na M23.
3. Imvugo zihabanye n’ibyemejwe: Minisitiri yagarutse ku myitwarire y’abayobozi bamwe bo muri RDC, aho bemera ibintu mu biganiro ariko bagahindura imvugo bageze mu gihugu cyabo. Yatanze urugero rwa Minisitiri Lutundula wemeye kurwanya FDLR muri 2024, ariko akaza kubihakana nyuma y’igihe gito. Yagize ati:
“No ku wa 16 Nyakanga 2025, Perezida w’Inteko ya RDC, Vital Kamerhe, yavuze amagambo y’amahoro, ariko mu minsi mike yakurikiyeho i Geneve, yatangaje amagambo yuzuyemo ibirego birebana n’u Rwanda, bikaba bihabanye n’amahame y’amasezerano.”
Uruhare rw’abahuza
Minisitiri yavuze ko izi mpungenge zagejejwe ku bahuza b’amasezerano, abibutsa ko RDC igomba kubahiriza ibyo yemeye. Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwirinda mu rwego rwo kurengera umutekano w’abaturage barwo.
Yagize ati:“Naramuka adashyizwe mu bikorwa, bizaba bibabaje. Ariko ingamba z’umutekano z’u Rwanda zizaguma ku rwego rukeneye kugeza igihe tuzabonera ibimenyetso by’uko amasezerano atangiye gushyirwa mu bikorwa.”
Yagaragaje ko hari icyizere gishingiye ku mubare w’abahuza bashya barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo, ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Abo bongerwaho barashobora kugira uruhare rukomeye mu gushyira igitutu kuri RDC, kugira ngo yubahirize ibyo yemeye.
“Ubwitabire bw’abahuza bufite agaciro kuko hari abashya bafite ubushobozi n’ijambo rikomeye kurusha abari bahari mbere. Twizera ko bizatanga impinduka nziza mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.”