U Rwanda na RDC mu biganiro bya nyuma ku masezerano y’Ubukungu Rusange mu Karere (REIF)
Mu gitondo cyo kuri uyu 1 Ukwakura 2025,muri leta Zunze Ubumwe za Amerika hakiriwe intumwa ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, mu rwego rwo gusoza ibiganiro bya nyuma by’ishyirwaho rya Regional Economic Integration Framework (REIF), gahunda izahuriza hamwe imbaraga mu guteza imbere ubukungu n’imibanire myiza mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iyi gahunda izibanda ku nzego z’ingenzi zifasha mu iterambere ry’ibihugu byombi n’akarere muri rusange zirimo:
Ingufu n’ibikorwa remezo: gutanga umuriro w’amashanyarazi uhamye no koroshya ubuhahirane hagati y’imijyi mu majyaruguru y’akarere.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mucyo: guhangana n’ubucukuzi butemewe, guteza imbere urwego rw’amabuye y’agaciro mu buryo burengera abaturage n’ibidukikije.
Ubuzima n’uburezi: kongera amahirwe yo kubona serivisi z’ubuvuzi ku baturage baturiye imbibi z’ibihugu, no guteza imbere ubufatanye mu bushakashatsi.
Ubukerarugendo n’ubucuruzi: koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco no ku bidukikije, by’umwihariko mu gace gaturiye Pariki y’Ibirunga.
Abasesengura iby’akarere bavuga ko REIF ari urufunguzo rwo gushimangira amahoro n’ituze mu Biyaga Bigari, kuko izaha abaturage amahirwe yo kubona akazi, kongera ubushobozi bwo guhanga udushya, ndetse no gutuma urubyiruko rubona amahirwe mashya mu bukerarugendo n’ubuhinzi.
By’umwihariko, iyi gahunda izarushaho gutuma imipaka y’ibihugu yorohera abaturage bayo, bigafasha imiryango myinshi kubona serivisi mu buryo bworoshye, bikazatuma abaturage bumva bafite uruhare mu iterambere n’amahoro arambye.
Umujyanama wa Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, mu gitondo cyo ku wa 1 Ukwakira 2025 yatangaje ko yakiriye intumwa z’u Rwanda na RDC kugira ngo zitangire icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro ku mushinga w’ubufatanye mu by’ubukungu.
Boulos yasobanuye ko ubufatanye bw’u Rwanda na RDC buzashingira ku nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ubucuruzi n’ubukerarugendo; bihe abaturage amahirwe y’akazi n’iterambere.
Umushinga w’ubufatanye mu bukungu wubakiye ku masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC ku wa 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Amerika.
Biteganyijwe ko ibi bihugu byombi bizagirana amasezerano yihariye y’ubukungu mu gihe byaba bimaze kumvikana ku ngingo zose zigize uyu mushinga, kandi akazaba ari yo ya nyuma azaba asinywe nk’uko Perezida Donald Trump yabisobanuye muri Nyakanga.
Boulos yagaragaje ko umushinga w’ubufatanye mu bukungu uzatuma amahoro aboneka mu karere kandi ko uzagirira akamaro abaturage babarirwa muri za miliyoni bagatuye, cyane ko na bo bazagira uruhare mu guharanira amahoro arambye n’iterambere.
Kugira ngo ubufatanye mu by’ubukungu bushoboke, hashyizweho urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano, ruzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ingamba z’umutekano zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’Ukwakira 2025, hazabaho imyiteguro ibanziriza ibikorwa byo gusenya FDLR; umutwe uteye impungenge ku mutekano w’ibihugu byo mu karere, cyane cyane u Rwanda na RDC.