AmakuruPolitiki

U Rwanda na AFRICOM bahurira ku bufatanye mu bya gisirikare

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagiranye ibiganiro n’uyobora Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika, Gen Dagvin R.M. Anderson, ku bufatanye bw’igisirikare n’aho bushobora gukomeza gutera imbere.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko Gen Dagvin yerekeje ku nshingano ze asimbuye Gen Michael E. Langley ku buyobozi bwa AFRICOM. Mu butumwa bwatangajwe na Ministeri y’Ingabo ku rubuga rwa X, Maj Gen Nyakarundi yagaragajwe nk’umuhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

AFRICOM ikorana n’ibihugu 53 bya Afurika, igamije gutanga imyitozo y’ingabo, gushyigikira umutekano, ndetse no kurwanya iterabwoba. Mu rwego rw’iyi mikoranire, muri Werurwe 2024, ingabo z’u Rwanda (RDF) zitabiriye imyitozo mpuzamahanga yiswe Justified Accord 24 yabereye muri Kenya.

Iyi myitozo ngarukamwaka ikorwa n’ishami ry’ingabo za Amerika rishinzwe Afurika, US Army Southern European Task Force Africa (SETAF-AF), hamwe n’ibindi bihugu by’abafatanyabikorwa, igamije gukomeza gukorana neza mu myitozo ya gisirikare no kwitegura guhangana n’iterabwoba ku mugabane w’Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger