U Butaliyani bwifuza kwinjiza u Rwanda muri gahunda ya ‘Mattei Plan’ igamije guteza imbere Afurika
Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje ko iri gutegura kwagura gahunda yayo y’imikoranire n’ibihugu bya Afurika izwi nka Mattei Plan, ku buryo mu bihugu bishya biteganyijwe kuyinjiramo harimo n’u Rwanda.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, ku wa 4 Werurwe 2026 mu nama yabereye i Roma, yari igamije kurebera hamwe uko umubano w’u Butaliyani n’ibihugu bya Afurika warushaho gutezwa imbere hagamijwe iterambere ry’uyu mugabane.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyiraho umusingi wo guhanga imirimo muri Afurika: Ibikorwaremezo by’ibanze n’imikorere ifasha ubucuruzi.” Yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Butaliyani na Banki y’Isi.
Mu ijambo rye, Meloni yavuze ko igihugu cye gishaka gukomeza kongera ubufatanye n’ibihugu bya Afurika, ariko agaragaza ko uburyo imikoranire yakorwagamo mu bihe byashize bugomba kuvugururwa kugira ngo butange umusaruro ufatika ku mpande zombi.
Yasobanuye ko Afurika ikeneye gushyirwamo imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by’ingenzi, haba ibifatika nk’imihanda, ingufu n’ikoranabuhanga, ndetse n’ibidafatika birimo kongerera abaturage ubumenyi, guteza imbere imiyoborere y’ibigo n’amategeko yorohereza ishoramari n’ubucuruzi.
Meloni yagaragaje ko guhanga imirimo ku rubyiruko rwa Afurika bidasaba gusa ubushake, ahubwo bishingira ku gutegura neza izo nzego zose zifasha ubukungu gutera imbere.
Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Butaliyani yashyizeho gahunda yiswe Mattei Plan, igamije kubaka imikoranire mishya n’ibihugu bya Afurika ishingiye ku mishinga ifatika y’iterambere.
Iyi gahunda ifite ingengo y’imari igera kuri miliyari 1,2 z’amayero, izakoreshwa mu gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ibikorwaremezo, uburezi, ubuzima n’ubuhinzi.
Intego nyamukuru ni uguteza imbere ubukungu bw’ibihugu bya Afurika no guhangira imirimo urubyiruko rwayo, bityo bikagabanya umubare w’abajya gushakira imibereho ku mugabane w’u Burayi.
Meloni yavuze ko iyi gahunda izafasha Afurika kubyaza umusaruro umutungo kamere ifite, guteza imbere ubuhinzi ndetse no gufasha abaturage bayo kubona amahirwe y’akazi n’ubukungu burambye.
Gahunda ya Mattei Plan yongeye gushyirwa ku murongo na Guverinoma y’u Butaliyani mu 2024, nyuma y’inama yahuje iki gihugu n’ibihugu bya Afurika yabaye muri Mutarama uwo mwaka.
Mu ikubitiro iyi gahunda yatangiranye n’ibihugu icyenda birimo Algeria, Misiri, Tunisia, Maroc, Côte d’Ivoire, Mozambique, Repubulika ya Congo, Ethiopia na Kenya.
Mu ntangiriro za 2025 hongeye kongerwamo ibindi bihugu birimo Angola, Ghana, Mauritania, Tanzania na Sénégal, bituma umubare w’ibihugu biyigize ugera kuri 14.
Mu nama yabereye i Roma, Meloni yatangaje ko hari gahunda yo kongeramo ibindi bihugu bine ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Gabon na Zambia.
Yagize ati: “Imikoranire nyayo ipimwa n’ibikorwa igaragaza, nko guhanga imirimo, guteza imbere imishinga y’ubucuruzi no kongera ishoramari. Ni yo nzira twahisemo kandi twifuza ko n’u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa bayikoresha mu mikoranire na Afurika.”
Yakomeje ashimangira ko iyi gahunda igamije gushyira imbaraga mu mishinga y’iterambere kurusha kwibanda ku bikorwa by’ubugiraneza gusa.
Binyuze muri iyi gahunda, u Butaliyani bwatangiye gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye muri Afurika. Muri Mozambique hatangijwe gahunda yo kugeza amashanyarazi mu bice by’icyaro binyuze mu bufatanye n’ikigo cy’Abataliyani cy’ingufu cya ENI.
Muri Kenya ho hashyizweho umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi burambye no kongera umusaruro w’ibiribwa, mu gihe muri Côte d’Ivoire hatangiye kubakwa imihanda ifasha ubuhahirane.
Mu gihe u Rwanda rwakwemererwa kwinjira muri iyi gahunda, byatanga amahirwe mashya y’imikoranire n’u Butaliyani mu mishinga ijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’ibikorwaremezo.
Nubwo Mattei Plan yongeye kuvugwa cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Meloni, si gahunda nshya kuko inkomoko yayo igaruka mu myaka ya 1960. Yatangiye ku bufatanye n’ikigo cy’Abataliyani gicukura peteroli n’ibikomoka kuri yo cyitwa Ente Nazionale Idrocarburi (ENI).
Iyi gahunda yitiriwe Enrico Mattei, wari umuyobozi mukuru w’iki kigo, wifuzaga guteza imbere imikoranire n’ibihugu bya Afurika byari bimaze kubona ubwigenge, cyane cyane ibyari bifite umutungo kamere wa peteroli na gaz.

