AmakuruPolitiki

U Bufaransa mu nzira yo kwemeza Palestine nk’igihugu cyigenga

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye kigiye kuba icya mbere mu bigize umuryango wa G7 cyemeye Palestine nk’igihugu cyigenga.

Mu butumwa uyu mugabo yatanze, yagize ati “Bishingiye ku ngamba z’u Bufaransa zo kugira Uburasirazuba bwo Hagati burangwamo amahoro arambye, nafashe icyemezo cy’uko u Bufaransa buzemera Palestine nk’igihugu cyigenga.”

Uyu mugabo yongeyeho ko umutwe wa Hamas ugomba guseswa burundu kandi agace ka Gaza kakongera kakubakwa, dore ko hejuru ya 70% by’inyubako zihabarizwa zangijwe n’intambara imaze imyaka ibiri ihuza Hamas n’Ingabo za Israel.

Perezida Macron yavuze ko “Tugomba kubaka Leta ya Palestine, tugatuma ibaho kandi tukambura intwaro Hamas, iyo Leta nayo ikemera ubwigenge bwa Israel, ibyo bizagira uruhare mu kuzana amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati. Nta bundi buryo buhari bwo kuhazana amahoro arambye.”

Iki cyemezo ntabwo cyakiriwe neza na Amerika, aho Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko “Amerika yamaganye iki cyemezo,” ashimangira ko gihubukiwe.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko iki cyemezo gishyigikira iterabwoba. Ati “Twamaganye twivuye inyuma icyemezo cya Perezida Macron cyo kwemera Leta ya Palestine hafi ya Tel Aviv.”

Byitezwe ko iki cyemezo kizatangazwa ku mugaragaro mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye itegerejwe muri Nzeri uyu mwaka, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger