U Bufaransa bwifatanyije n’u Budage mu kurwanya indege z’idafite abapilote mbere y’inama y’i Burayi i Copenhagen
Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko igiye kohereza abasirikare n’ibikoresho byihariye mu gihugu cya Denmark mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya indege z’idafite abapilote (drones) zagiye zigaragara mu kirere cy’iki gihugu.
Ibi bikorwa bigamije gucungira umutekano Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Burayi izabera i Copenhagen ku wa 1 no ku wa 2 Ukwakira 2025.
Nk’uko byemejwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, ingabo z’iki gihugu zizunganira iza Denmark mu kurinda ikirere cy’aho inama izabera.
Hashyizweho umutwe wihariye w’abasirikare 35, ugizwe kandi n’indege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa FENNEC ndetse n’ibikoresho bikomeye byo guhangana n’indege zitazwi zigerageza kwinjira mu kirere cya Denmark.
Uwo mutwe w’ingabo z’u Bufaransa watangiye gukorera muri Denmark, ukazakorana n’inzego z’umutekano z’iki gihugu mu buryo bwuzuye kandi bubahiriza ubusugire bwacyo.
Minisiteri y’Ingabo z’u Bufaransa yavuze ko ubu ari uburyo bwo kongerera imbaraga ibikorwa by’Abanyadanimerike n’Abatuye uburayi bose muri rusange, bigaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’u Burayi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Ibi bikorwa ni ishusho y’uko ibihugu by’u Burayi bishyira hamwe mu gucunga umutekano w’abaturage n’abayobozi babo mu gihe hari ibibazo bishobora guhungabanya umutekano w’inama zikomeye nk’iyi.