AmakuruPolitiki

U Bufaransa Bwahagaritse Ibiribwa Birimo Nicotine Mu Kurinda Abana

Guverinoma y’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo guhagarika ibiribwa byose byongerwamo nicotine ariko bitari itabi, nyuma yo kugaragaza ko bigira ingaruka mbi ku rubyiruko kandi bikabatera kuba imbata.

Ibyo bicuruzwa byakoreshwaga mu buryo busa nk’ubusanzwe, ariko bigakurwamo nicotine nk’iyo mu itabi, harimo nk’amashikarete, bombo n’ibindi biba byongewemo icyo kinyabutabire.

Umuryango urwanya ikoreshwa ry’itabi mu Bufaransa (Alliance Against Tobacco) wavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu kurinda abana, cyane cyane kuko ibyo bicuruzwa byashyirwagamo uburyohe butandukanye kugira ngo bikurure abakiri bato.

Wagize uti: “Ni uburyo bwo kurengera abana no guhangana n’inganda zungukira mu gutera abantu kuba imbata y’ibicuruzwa byabo, bikarangira bibagiriyemo ingaruka mbi.”

Iki kibazo cyatangiye kugaragazwa cyane mu 2023, ubwo ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi bicuruzwa biteza impungenge ku mikurire n’ubuzima bw’abana, kubera uburyo bishyirwamo ibiryohereye bibashishikariza kubikoresha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger