Trump yiteguye kugaba ibitero kuri Mexique
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye kwemeza ibikorwa bya gisirikare muri Mexique hagamijwe kurwanya amatsinda acuruza ibiyobyabwenge, kabone n’iyo Leta ya Mexique yaba itabyemera.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo yabazwaga niba yakohereza ingabo cyangwa agakoresha imbaraga za gisirikare ahari ibirindiro by’ayo matsinda mu rwego rwo guhagarika ibiyobyabwenge bikomeza kwinjira muri Amerika. Trump yagize ati ko “nta nzitizi na nkeya” abifiteho.
Yavuze ko bibaye ngombwa yashyiraho ibitero kugira ngo ibiyobyabwenge biveho, nta gushidikanya, ati:
“Twakora icyo ari cyo cyose cyatuma ibiyobyabwenge bihagarara.”
Nta bisobanuro byinshi yatanze ku bijyanye no kuba Amerika yabanza gushaka uruhushya rwa Mexique mbere yo gutangira ibikorwa bya gisirikare.
Yongeyeho ko Amerika imaze imyaka ifite amakuru ahagije ku buryo amatsinda y’ibiyobyabwenge akora n’aho abayobozi bayo baherereye, ati:
“Barica abaturage bacu. Ibi ni urugamba. Kubatera? Nabikora ntategwa.”
Amerika imaze igihe iregera Mexique kudafatira ingamba zikomeye ku matsinda yinjiza fentanyl n’ibindi biyobyabwenge bituruka mu gihugu cya Mexique, bituma Washington ifatira ibihano amabanki, ibigo n’abantu bakekwaho gufasha ayo matsinda.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Mexique.
