Trump yashyize Elon Musk mu majwi, amushinja gukoresha ibiyobyabwenge
Umubano wari usanzwe umeze neza hagati ya Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umushoramari Elon Musk, wagiye uzamo agatotsi, aho Trump aherutse kumushinja gukoresha ibiyobyabwenge.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Washington Post, bivugwa ko Trump yabwiye bamwe mu bari bamwegereye ubwo yari muri White House ko bagomba kwitondera ibiganiro bagirana na Elon Musk, ndetse ahanura na Visi Perezida JD Vance kudashyira ibintu byose hanze igihe bari kumwe n’uwo mushoramari.
Umwuka mubi hagati y’impande zombi watangiye gukaza umurego ubwo Elon Musk yivanyemo burundu mu buyobozi bw’ikigo cya DOGE cyashinzwe kugira ngo gifashe Leta kugabanya ibikoresha byayo. Ibi byakurikiwe n’ubutumwa yanditse ku rubuga rwa X, aho yatangaje ko atacyumva politiki ya Trump, cyane cyane bijyanye n’ingengo y’imari.
Musk yagiye arushaho kunenga Trump mu ruhame, avuga ko ari we wamufashije gutsinda amatora y’ubushize, ariko ko igihe kigeze ngo hatangizwe inzira yo kumuhagarika. Mu butumwa bwazamuye impaka, Musk yanagize ati Trump ashobora kugira aho ahurira n’ibirego bijyanye no guhohotera abagore byagiye bivugwa kuri nyakwigendera Jeffrey Epstein, ibintu yavuze ko byamuteye kwanga gusangiza rubanda ibimenyetso bifitanye isano n’ibyo byaha.
Mu guhangana n’ibi birego, Trump yafashe iya mbere atangira guhamagara abantu batandukanye ababwira ko Elon Musk yaba yaramaze kuganzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ni ibirego byongeye gukoma mu nkokora isura ya Musk, cyane ko n’ubusanzwe yakunze kuvugwaho kunywa ibiyobyabwenge, cyane cyane mu gihe yamamazaga Trump. Mu 2024, Musk yemeye ko yigeze gukoresha umuti wa Ketamine, usanzwe wifashishwa nk’ikiyobyabwenge, ariko avuga ko yabigiriwemo inama n’abaganga.
Ibi bivugwa byaba biri mu byabaye intandaro y’amakimbirane yagiye agaragara hagati ya Musk n’abayobozi bakuru muri Leta ya Amerika, barimo Susie Wiles uyobora ibikorwa muri White House na Minisitiri w’Imari Scott Bessent, aho bivugwa ko hari ubwo bapfuye insigane bikomeye.