Tiwa Savage yasabye abahanzi kureka ikintu gikomeye kibicira isoko
Umuhanzi wo muri Nigeria,ukomeye muri Afurika Tiwa Savage, wamamaye muri Afrobeats, yatanze inama zikomeye kuri bagenzi be mu muziki, abasaba kwicisha bugufi no kumenya ko ari intumwa z’uyu muziki ukomeye ku isi, aho igikombe nyamukuru ari ingaruka nziza z’ubutuma bukubiye mu bihangano byabo ku bakunzi babo.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyo yise “Malo,” yavuze ko abahanzi batagomba kwishyira hejuru bitewe n’icyubahiro n’ubutunzi, kuko Imana ishobora kubasimbuza abandi igihe icyo ari cyo cyose. Yibukije abahanzi ko kubaho mu byaha ari bibi kurusha kuba umuhanzi utaramenyekana cyane, kuko kwiyemera bishobora guhungabanya icyubahiro umuntu amaze kugeraho.
Mu kiganiro yagiranye na Hot 97 FM muri New York, Tiwa Savage yagize ati: “Turi intumwa gusa, turi nk’isura y’Afrobeats. Niyo mpamvu tudakwiye kwiyemera kuko turi ibikoresho gusa kandi hari n’abandi bashobora kubikora. Imana ishobora kubikora mu buryo bwihuse. Bityo ugomba kuba wicisha bugufi, ugomba kuba inyangamugayo. Tekereza ugeze kure ugahita ugwa. Ibyo ni bibi kurusha kuba utarigeze kumenyekana. Njyewe kubura icyo nigeze kubona, ni bibi kuri njye.”
Tiwa yakomeje ashimira bagenzi be mu muziki bamushimishije kandi bamubereye icyitegererezo agira ati: “Nkunda Ayra Starr, ndamukunda cyane. Mbona hari ibyo twisangamo, ariko nkabona afite icyizere kirenze icyanjye; igihe natangiraga, iyo nabonaga inkuru ivuga ko ijipo yanjye ari ngufi, ubutaha nashoboraga kwambara ipantaro. Ariko Ayra we ubutaha yambara ingufi kurutaho. Nkunda icyizere cye. Nkunda na Tems kubera amabanga ye, ntiwamenya byinshi kuri we kandi nta byinshi yitaho. Nkunda Diamond Platnumz wo muri Tanzania, afite impano nyinshi kandi yashyize umuryango we ku ikarita y’isi.”Website hosting services
Tiwa Savage ashimangira ko kuba inyangamugayo no kwicisha bugufi ari ingenzi cyane mu rugendo rw’umuhanzi, kuko bituma umuntu agira icyubahiro kirambye, agakomeza kuba icyitegererezo cyiza kuri bagenzi be n’abakunzi ba muzika