TikTok mu nzira zo kwegurirwa America
Perezida wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hari amatsinda y’abashoramari bakomeye muri Amerika biteguye kugura urubuga rwa TikTok, rumaze igihe ruvugwaho impaka ku mutekano n’ubusugire bw’igihugu.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’Ikigo cya Televiziyo cya Fox News, Trump yavuze ko ibiganiro biri mu cyiciro cya nyuma, kandi ko mu byumweru bibiri bizaba byamaze kumenyekana abashoramari bashya bashobora kurwegukana.
Yagize ati: “Hari itsinda ry’abashoramari bashishikajwe no kugura TikTok, kandi nizeye ko ibintu byose bizaba byamenyekanye mu byumweru bibiri.”
Iri gurwa rigomba kwemezwa na Guverinoma y’u Bushinwa, kuko urubuga rwa TikTok ruyoborwa na Sosiyete ya ByteDance ikomoka muri icyo gihugu. Gusa Trump yagaragaje icyizere ko Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, azemera iri gurwa.
Mu gihe aheruka, Trump yavuze ko ashobora kongera igihe ntarengwa cyari cyahawe TikTok ngo ibe yaramaze kugurishwa, aho byari biteganyijwe ko izahagarikwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’imikoreshereze y’amakuru y’abakoresha barenga miliyoni 170 b’Amerika.
Yashimangiye ko TikTok ishobora gukoreshwa n’u Bushinwa mu bikorwa by’ubutasi cyangwa politiki, ibyo ibihakana bikomeye, haba na sosiyete iyicunga ndetse na Leta y’u Bushinwa ubwabo.