Teta Sandra akurikiranyweho kugonga umugabo we
Amakuru avugwa muri Uganda aratangaza ko umuhanzi Weasel, umugabo wa Teta Sandra, arwariye mu bitaro bya Nsambya nyuma y’impanuka ikomeye yatewe n’imodoka bikekwa ko yari itwawe n’umugore we.
Ibi byabereye ahitwa Munyonyo hafi y’akabari kazwi nka Shan’s Bar & Restaurant, aho bombi bari bagiriye ibihe bikomeye byarangajwe no gushyamirana. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda, ngo nyuma y’iyo mvururu, Teta Sandra yinjiye mu modoka, Weasel amuhagarara imbere, bagakomeza guterana amagambo kugeza ubwo imodoka yamugonze, bivugwa ko byakozwe ku bushake.
Iyi mpanuka bivugwa ko yahitanye amaguru yombi ya Weasel, wahise ajyanwa kwa muganga, naho Teta Sandra nawe akaba yagize ibikomere bitandukanye. Hari amakuru avuga ko yahise atabwa muri yombi akekwaho kuba ari we wateje impanuka nkana.
Ibi bibaye mu gihe atari bwo bwa mbere bivugwa ko mu rugo rw’aba bombi harimo umwuka mubi. Mu bihe byashize, havuzwe kenshi amakimbirane hagati yabo, ndetse muri 2022 Teta Sandra yigeze gusubira mu Rwanda kubera izo mvururu. Nyuma ariko, mu 2023 bongera kwiyunga, umugore asubira muri Uganda.
Mu mezi make ashize, mu Gicurasi 2025, Weasel yari yageze i Kigali mu gitaramo cya Jose Chameleone, mukuru we, aho yanatangaje ko yifuza gusura kwa sebukwe.