AmakuruPolitiki

Tanzania yashyizeho ingamba nshya ku baturage bayo

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko yakuyeho bimwe mu byemezo byari byashyizweho birimo guma mu rugo n’ifungwa rya internet, nyuma y’uko habaye imvururu zakurikiye amatora ya Perezida.

Kuri uyu wa Kabiri, abaturage batangiye gusohoka nyuma y’uko Leta itangaje ko igabanyije ibyo byemezo byari byashyizweho kuva ku munsi w’amatora, aho umutekano wari wakajijwe cyane mu gihugu hose.

Ku wa Mbere nibwo Polisi yatangaje ko guma mu rugo yashyizweho ku munsi w’amatora yavanyweho, ibintu byatumye imodoka rusange zongera gukora nyuma y’iminsi y’ihagarikwa ry’ubwikorezi hafi ya bwose.

Abaturage bagaragaye bari ku mirongo miremire kuri sitasiyo za lisansi, aho ibiciro byari byazamutse cyane, mu gihe abamotari n’abatwara utumodoka duto (tuk-tuk) bari batangiye gutwara abagenzi.

Mu mijyi minini, harimo Dar es Salaam, haracyari umubare munini w’abashinzwe umutekano.

Uretse iki cyemezo, na internet yongeye gukora, nyuma y’uko yari ifunze kuva ku munsi w’amatora, mu kwirinda ikwarakwizwa ry’ibihuha.

Komisiyo y’Amatora ya Tanzania yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan yatsinze amatora yabaye ku wa 29 Ukwakira n’amajwi akabakaba 98%, ariko ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Chadema, ryavuze ko yabayemo uburiganya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger