AmakuruPolitiki

Slovakia Ivugurura Itegeko Nshinga: Byemewe gusa Ibyiciro Bibiri by’Igitsina, Surrogacy Irabujijwe

Inteko Ishinga Amategeko ya Slovakia imaze kuvugurura Itegeko Nshinga, ishyiraho ko igihugu kizajya cyemera ibyiciro bibiri by’igitsina gusa: abagabo n’abagore. Iri tegeko rishya rinagena ko kurera umwana utabyaye bigomba gukorwa n’abashakanye b’ibitsina bitandukanye, rikananira uburyo bwo kubyarirwa n’undi buzwi nka ‘surrogacy’.

Abayobozi b’igihugu basobanura iri vugururwa nk’ingamba zo “kurengera indangagaciro n’umuco gakondo.” Ariko imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International, iravuga ko iri tegeko rizagira ingaruka zikomeye ku babana bahuje ibitsina, rikagereranywa n’amategeko akakaye yo muri Hungary cyangwa mu Burusiya bwa Vladimir Putin.

Iri vugururwa ryatowe mu buryo butunguranye, kuko guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Robert Fico yari ikeneye nibura amajwi 90 mu 150 kugira ngo rihinduke Itegeko Nshinga, nyamara yabonye 78 gusa. Ku munota wa nyuma, abadepite 12 bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta bafatanyije na guverinoma, harimo n’abo mu ishyaka rya gikristo risanzwe ryemera iri tegeko.

Minisitiri Fico yashimye abadepite bitwaye neza, avuga ko ari intsinzi mu “kurengera indangagaciro gakondo,” ndetse akaburira ku ngaruka z’ibitekerezo bya liberali avuga ko “bikwirakwira nk’indwara ya kanseri.”

Abahanga mu by’amategeko bavuga ko gushyira Itegeko Nshinga hejuru y’amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bishobora kuzana impaka zikomeye, imanza, ndetse n’ibihano. Bamwe basanga ari uburyo bwa politiki bwo gucunga ibibazo by’ubukungu no kwirinda ko abaturage bahita bagaruka ku bibazo bifatika.

Abadepite batavuga rumwe na Leta benshi ntibitabiriye iri tora. Ishyaka Progressive Slovakia, risanzwe riza imbere mu matora, ryatangaje ko ryaciye burundu umubano n’abadepite b’andi mashyaka yafashije guverinoma. Perezida Peter Pellegrini yavuze ko azashyira umukono kuri iri tegeko, ashimangira ko “iyo habonetse ubwumvikane bwisumbuye mu gihugu giciyemo ibice, bigomba kubahwa.”

Ibi byatumye ishyaka rya Fico, Smer-Social Democracy, rigaragara ko ritandukanye n’indangagaciro z’amashyaka y’abasosiyalisiti yo ku mugabane w’u Burayi. Biteganyijwe ko iri shyaka rizemezwa burundu mu Ishyirahamwe ry’Abasosiyalisiti b’i Burayi (PES) mu nama itaha. Fico kandi yakomeje guhura kenshi na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, aho bamaze guhura inshuro enye mu mezi 12 ashize

Twitter
WhatsApp
FbMessenger