Sherrie Silver yavuze kubyo gutarana mu birori “Inkera y’abahizi” bya APR FC
Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Sherrie Silver, yatangaje ko nta gahunda afite yo kuzaririmbira cyangwa kubyinira abafana ba APR FC mu birori bya Inkera y’Imihigo, ahubwo hakoreshejwe isura ye mu buryo atigeze abihabwa uburenganzira.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sherrie Silver yasobanuye ko igihe kizagera akazataramira i Kigali ariko bizaba mu gitaramo cye bwite yise “The Silver Gala Night”, atari mu yandi maherere.
Yagize ati: “Hari amakuru yakwirakwijwe avuga ko nzataramira muri Stade Amahoro mu mpera z’iki cyumweru. Siko biri. Nindamuka ngarutse gutaramira i Kigali bizaba mu gitaramo ‘The Silver Gala’, kandi nzabimenyesha ubwanjye.”
Nubwo we ubwe atazaba ari mu bahanzi bazasusurutsa ibi birori bya APR FC, yavuze ko abana bo muri Sherrie Silver Foundation bazabigaragarizamo impano zabo. Yongeyeho ko ikosa ryabaye ari uko abakoresheje ifoto ye batigeze babimusaba cyangwa ngo abyemeze.
Ibirori by’Inkera y’Imihigo by’uyu mwaka bizabera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, bikazahurirana n’umukino wa gicuti uzahuza APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia.