AmakuruImyidagaduro

Sheebah yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze amafoto ashotora abagabo(Amafoto)

Nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu ruhame, umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ze atunguye abafana be n’abamukurikira, ubwo yashyiragaho amafoto ashotora abagabo benshi.

Aya mafoto yahise avugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bamwe bayashimagiza nk’ikimenyetso cy’umugore wiyiziho kandi wiyemeje, abandi bayafata nk’uburyo bwo gushaka kugarura izina rye mu itangazamakuru nyuma y’igihe yari yaracecetse.

Mu butumwa buherekeje ayo mafoto, Sheebah yagize ati”“Igihe kirekire, guceceka kwanjye byabaye uburyo bwo kubahaza mu byifuzo byanyu, ariko kuba narabaye umubyeyi byahinduye byose. Ubu ni igihe cyanjye,ndaharanira umwana wanjye, n’ibyo byose nabuze mu rugendo rwanjye.”

Aya magambo y’uyu muhanzi yasize benshi bibaza byinshi ku byihishe inyuma y’ayo mafoto, dore ko bamwe bahita bavuga ko ashobora kuba atangije indi ntera nshya mu rugendo rwe rwa muzika, abandi bakabona nk’ubutumwa bwimbitse ku buzima bwite bwe, cyane cyane nyuma yo kuba umubyeyi.

Sheebah Karungi, wamamaye mu ndirimbo nka Nakyuka, John Rambo, Bailando na Ice Cream, azwi nk’umwe mu bahanzi b’abagore bubatse izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Yahoze ari umubyinnyi mbere yo kwinjira mu muziki nk’umuhanzi wigenga, akaba n’umwe mu bashinze inzu y’umuziki ya Karma Music Group.

Mu minsi yashize, Sheebah yari amaze igihe adakunze kugaragara mu bitaramo cyangwa mu biganiro by’imbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye bamwe bibaza niba yaba yarahagaritse umuziki cyangwa yibereye mu buzima bwite.

Gusa amafoto yashyize hanze yerekanye ko agihagaze kandi yiteguye kugaruka mu ruhando rwa muzika afite isura nshya.

Kuri ubu, amakuru yegereye itangazamakuru muri Uganda avuga ko Sheebah ari gutegura EP nshya izagaragaza ubuhanga bushya n’ubutumwa bwimbitse ku buzima bw’abagore n’uruhare rwabo muri sosiyete.

Byitezwe ko iyi mishinga mishya izongera kumusubiza mu ruhando rw’abahanzi bakunzwe cyane muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger