AmakuruPolitiki

Sarkozy arinzwe n’abapolisi babiri muri gereza ya La Santé

inisitiri w’Umutekano mu Bufaransa yatangaje ko Nicolas Sarkozy, wahoze ayobora iki gihugu, azamara imyaka itanu afungiye muri gereza ya La Santé i Paris adahura n’abandi bafunnzwe.

Nicolas Paul Stéphane Sarközy de Nagy-Bocsa, wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, amaze iminsi itatu muri iyo gereza nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu ku byaha bijyanye na ruswa bivugwa ko bifitanye isano n’amafaranga yakiriye bivugwa ko yaturutse kuri Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya, kugira ngo amufashe mu kwiyamamaza mu 2007.

Laurent Nuñez, Minisitiri w’Umutekano, yavuze ko Perezida Sarkozy azaba arinzwe n’abapolisi babiri bahoraho hafi y’icyumba cye, kandi bazajya bamuherekeza igihe cyose abandi bafungwa basohotse, kugira ngo hatagira ubumenyi cyangwa amakimbirane bishobora guhungabanya umutekano we.

Abagororwa bamwe bamaze gutangaza ko batishimiye icyo cyemezo, abandi bakavuga ko gereza ubusanzwe ifite uburyo bukomeye bwo gucunga umutekano. Guverinoma yo yemeje ko abo bapolisi bazasimburana kuri iyo nshingano kugeza igihe Sarkozy azasohokera muri gereza.

Nubwo yakatiwe, Sarkozy yakomeje kuvuga ko afunzwe azira impamvu za politiki, ashimangira ko akomeje kubona ari umuntu uharabitswe atagombye kuba muri gereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger