AmakuruUbukungu

Rwanda: Ibicuruzwa Byoherejwe mu Mahanga Binyuze Miliyoni 13$ Muri Gashyantare 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu minsi itanu y’ibikorwa by’ubucuruzi, kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026, ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije arenga miliyoni 13$, bingana n’amafaranga asaga miliyari 19 Frw.

Muri ibyo bicuruzwa harimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi.

Ikawa: U Rwanda rwohereje toni 650 z’ikawa, zinjije miliyoni 3,9$.

Icyayi: Toherejwe toni 958, binjije miliyoni 2,8$.

Imboga: Zagejejwe ku isoko mpuzamahanga zingana na toni 363, zinjije arenga $390.539.

Imbuto: Zoherejwe toni 267, zinjije $311.860, cyane mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ubwami bw’u Bwongereza na Espagne.

Indabo: Zagejejwe ku masoko y’Ubwami bw’u Bwongereza n’u Buholandi, zingana na toni 59, zinjije $614.925.

Ibikomoka ku matungo: Byagejejwe mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Afurika ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bingana na toni 364, binjije $676.440.

Ibicuruzwa bitadukanye: Byagejejwe ku masoko mpuzamahanga toni 6.732, binjije $4,2 miliyoni, cyane mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Afurika n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ibihugu byoherejwemo ibicuruzwa byinshi birimo Ubwami bw’u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Budage n’u Bufaransa, ariko hari n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika byakiriye ibicuruzwa by’u Rwanda muri icyo cyumweru.

Ibi byerekana iterambere rihamye mu iyoherezwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, kandi bigatanga icyizere cy’uko ubucuruzi bw’u Rwanda bukomeza gukura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger