Rwanda FDA yahagaritse ikoreshwa ry’imiti ya RELIEF nyuma yo gusanga itujuje ubuziranenge
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo itumizwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’imiti yitwa RELIEF nyuma y’uko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko iri mu mitangire itubahirije ibisabwa.
Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze ku wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2025, cyasobanuye ko mu isuzuma ry’ubuziranenge rikorerwa imiti iri ku isoko, byagaragaye ko ibinini bya RELIEF bitujuje ibisabwa kugira ngo bikomeze gucuruzwa no gukoreshwa mu Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko “Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ko ihagaritse by’agateganyo itumizwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF kugeza igihe hazatangazwa icyemezo gishya.”
RELIEF igizwe n’ibinyabutabire birimo Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate, bisanzwe bikoreshwa mu kugabanya ububabare, umuriro n’ibindi bimenyetso by’indwara zitandukanye.
Rwanda FDA yasabye abacuruzi b’imiti, abatanga serivisi za farumasi n’abandi bose bafite aho bahurira no gukwirakwiza imiti, guhita bahagarika ikwirakwizwa rya RELIEF no kwirinda kuyitangaho serivisi.
Iki kigo kandi cyibukije ko gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe n’amategeko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.