Amakuru

Rutsiro:Ibendera ry’igihugu ryari ku kagari ryabuze

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, byagaragaye ko ibendera ry’Igihugu ryari rimanitse ku biro by’Akagari ka Ruhingo, mu Murenge wa Gihango, ryabuze mu buryo butaramenyekana, bikekwa ko ryaba ryibwe.

Amakuru yizewe yemeza ko hashyizweho ingamba zo gushakisha iryo bendera no kumenya ukaba nyirabayazana w’iri bura. Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage mu gushaka ukuri kuri iki kibazo.

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana uko ryabuze, ariko ko iperereza ryatangiye.

Yagize ati: “Turacyakurikirana icyaba cyarateye ibura ry’iri bendera. Ubu turakorana n’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’abaturage kugira ngo hamenyekane ukuri. Nta makuru afatika turabona, ariko turakomeje gushakisha.”

Yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda ibimenyetso n’ibirango by’igihugu, by’umwihariko ku nyubako za Leta, abasaba no gukomeza kugira uruhare mu mutekano w’ibice batuyemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger